Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Shekau Wayoboraga Boko Haram YIYAHUYE
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IterabwobaMu mahanga

Shekau Wayoboraga Boko Haram YIYAHUYE

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 May 2021 6:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa Nigeria ariko ataremezwa n’urundi ruhande rwigenga, avuga ko Abubakar Shekau wayobora Boko Haram yaraye yiturikirijeho igisasu yanga ko abarwanyi bo mu wundi mutwe bahanganye bamufata mpiri.

Umutwe uri kotsa igitutu Boko Haram ni uwitwa  Islamic State  West Africa Province (ISWAP) ukorera mu Majyaruguru ya Nigeria.

Imirwano bivugwa ko yaguyemo Shekau yaraye ibereye mu gace kitwa Borno ahasanzwe hari ibirindiro bya Boko Haram.

Ikinyamakuru cyatangaje urupfu rwa Abubakar Shekau bwa ni ni The Wall Street Journal, ku makuru cyahawe n’ubutegetsi bwo muri Nigeria.

Ikindi ni uko abanditsi ba kiriya kinyamakuru babonye n’izindi nyandiko abarwanyi ba Boko Haram bandikiranye zivuga ku rupfu rwa Shekau.

Umwe mu bahanga mu mikorere y’imitwe y’iterabwoba witwa Bulama Bukarti ukora mu kigo kitwa Tony Blair Institute for Global Change, yabwiye  The Wall Street Journal ko  ‘Shekau ari muyobozi w’Umutwe w’iterabwoba wamaze igihe akora ishyano kandi amahanga yaramusuzuguye.”

Kuri we ngo Amerika yasuzuguye ubushobozi bwa Shekau kugeza ubwo yishe abantu babarirwa mu bihumbi byinshi kandi kumubona bitari bigoye.

Hari abashidikanya ku rupfu rwe…

Si ubwa mbere bitangajwe Shakau yapfuye ariko nyuma akaza kugaruka. Iyi niyo mpamvu hari bamwe mu basirikare bakuru  ba Nigeria bavuze ko bakigenzura neza niba kuko uvugwa ko yiyahuje ibisasu ari Abubakar Shekau.

Shekau yayoboye Boko Haram guhera mu mwaka wa 2009.

Kuva icyo gihe uyu mutwe wiswe uw’iterabwoba wahitanye abantu 40 000 kandi usiga abandi benshi batagira aho aho kurambika umusaya.

Boko Haram imaze imyaka myinshi yarishyize abatuye Cameroon, Niger na Nigeria mu iterabwoba ryinshi( Photo@CIA Flickr)

Ibikorwa byawo byarenze Nigeria bifata Chad, Cameroon na Niger.

Boko Haram yari imaze imyaka mike ihanganye na wa mutwe twavuze haruguru witwa  ISWAP, baharanira gufata kiriya gice bakagishyiramo ubutegetsi bwa kisilamu bugendera ku mahame akarishye ya Sharia.

Shekau yatangiye gutegeka Boko Haram muri 2009 ubwo yari asimbuye Muhammad Yusuf wishwe na Polisi ya Nigeria.

Icyo gihe ikizwi nka Boko Haram muri iki gihe kitwaga bJama’tu Ahlis Sunna Lidda’awati wal-Jihad.

TAGGED:BokofeaturedHaramShekauUrupfu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwungutse Hotel Eshatu Z’Inyenyeri Eshanu
Next Article Martin Ngoga Yatorewe Kuyobora Komite Igenzura Imyitwarire Muri FIFA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?