Suluhu Arasura u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Dr. Samia Suluhu Hassan.

Mu Cyumweru kizatangira tariki 18 kuzageza 21, Gicurasi mu Rwanda hazabera inama mpuzamahanga iziga ku ikoreshwa ry’ingufu za Nikileyeri izitabirwa na Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan ndetse n’Umuyobozi w’Inama nkuru itegeka Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.

Iriya nama izafungurwa na Perezida Paul Kagame nk’uko byatangarijwe ku rubuga ruvuga ibyayo.

Iyo nama izaba ifite insanganyamatsiko yiswe “Guteza Imbere Ejo Hazaza ha Afurika: Guhindura Intego yo Guteza Imbere Ingufu za Nikeleyeri bikaba Umushinga Ushorwamo Imari.”

Iriya nama izitabirwa n’abandi banyacyubahiro bayobora za Guverinoma cyangwa ibigo binini by’ubushakashatsi barimo Minisitiri w’Intebe wa Niger, Ali Mahamane Zeine.

Hazaba kandi hari Umuyobozi mukuru w’ikigo mpuzamahanga kita ku ngufu za nikileyeri Rafael Mariano Grossi, iki kigo kitwa International Atomic Energy Agency (IAEA), hazaba hari Dr. Sama Bilbao y León uyobora Ihuriro mpuzamahanga ryita ku ngufu za nikileyeri ryitwa World Nuclear Association (WNA), Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu za Nikileyeri Dr. Lassina Zerbo n’abandi bayobozi n’abahanga mu bugenge n’ubutabire bukora muri urwo rwego.

Abategura iyi nama batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko kwitabira kwa Perezida Samia Suluhu byerekana ubushake n’umuhati w’abayobozi ba Afurika mu guteza imbere ingufu, ubufatanye bw’Akarere ndetse n’ubushake bwo gushora imari mu rwego rw’ingufu za Nikeleyeri.

Samia Suluhu Hassan azaza mu Rwanda nta gihe kinini kirashira mugenzi we uyobora u Rwanda nawe asuye Tanzania mu ruzinduko rw’umunsi umwe rwari rugamije kongera imbaraga mu buhahirane hagati ya Kigali na Dar es Salaam.

U Rwanda rurashaka kongera imbaraga mu guteza imbere ingufu za nikileyeri ngo rwihaze mu by’amashanyarazi kuko iyo ari isoko y’amashanyarazi yizewe.

Abayobozi bazitabira iyi nama izaba mu Cyumweru gitaha.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *