I Dodoma haherutse kubera ibiganiro byahuje abayobozi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’aba Tanzania baganira uko ibihugu byombi byafatanya mu gucukura petelori na gazi.
Izo mpande zatangaje ko ibyo biganiro bigamije gushimangira ubufatanye mu bushakashatsi bwa peteroli na gazi no mu mishinga yo gutwara no kugeza ibikomoka kuri peteroli muri ibyo bihugu hagamijwe guteza imbere ubucuruzi mu by’ingufu no koroshya uburyo peteroli igera mu bihugu by’Akarere.
Ibiganiro byabereye i Dodoma ku wa 7 Gicurasi 2026, byahuje Minisitiri w’Ingufu wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, na mugenzj we wa DR Congo, Acacia Bandubola Mongo.
Mu biganiro byabo, impande zombi zasuzumye uburyo zakorana mu guteza imbere umutungo wa peteroli na gazi, no kubaka ibikorwa remezo byo gutwara no gukwirakwiza ibikomoka kuri peteroli kugira ngo abaturage ba DR Congo babone ibikomoka kuri peteroli ku buryo bworoshye.
Dailynews.co.tz yanditse ko mu ijambo rye muri iyo nama, Ndejembi yavuze ko Tanzania ikomeje gushyira mu bikorwa imishinga minini y’ingenzi mu rwego rwa peteroli na gazi, harimo umuyoboro wa peteroli wa East African Crude Oil Pipeline uva i Hoima muri Uganda ujya i Tanga muri Tanzania, ndetse n’umushinga mushya w’umuyoboro wa TAZAMA.
Yongeyeho ko iyo mishinga ishobora gufungura andi mahirwe y’ubufatanye hagati ya Tanzania na DR Congo, cyane cyane mu itunganywa rya peteroli no guteza imbere ibikorwa byo gutunganya no gukwirakwiza peteroli, bikazanazamura imikorere y’ubucuruzi bw’ingufu muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.
Yagize ati: “Ibihugu byacu bifite amahirwe menshi yo gukorana mu guteza imbere urwego rwa peteroli na gazi ku nyungu z’abaturage bacu, ari na ko dushishikariza abantu gukora ishoramari n’ubucuruzi bw’ingufu mu bihugu by’Akarere.”
Ku ruhande rwe, Mongo yashimye intambwe ya Tanzania mu guteza imbere urwego rw’ingufu, anagaragaza ko DR Congo yiteguye gukorana na Tanzania mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere ubucukuzi bwa peteroli na gazi.
Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru bo mu bihugu byombi, barimo Umunyamabanga Uhoraho ushinzwe Peteroli na gazi muri Tanzania Dr James Mataragio, Umuyobozi Mukuru wa Tanzania Petroleum Development Corporation, Mussa Makame, Komiseri ushinzwe Peteroli Goodluck Shirima, ndetse na Komiseri ushinzwe Amashanyarazi n’Ingufu Zisubira, Injeniyeri Innocent Luoga.
Tanzania isanzwe icuruzanya ite na DRC?
Tanzania na DRC bisanzwe bifitanye ubucuruzi bukomeye cyane cyane binyuze mu buhahirane bwambukiranya imipaka no gukoresha icyambu cya Dar es Salaam.
Tanzania yohereza muri DR Congo lisansi, mazutu, gazi n’ibindi bikomoka kuri peteroli. Ni yo mpamvu ibihugu byombi biri gushaka kongera ubufatanye mu miyoboro ya peteroli na gazi.
Icyambu cya Dar es Salaam: Iki cyambu ni ingenzi cyane ku bucuruzi bwa DR Congo, cyane cyane ku gice cya Katanga n’ibindi bice byo mu Burasirazuba bwa Congo. Ibicuruzwa byinshi bya DR Congo binyura muri icyo cyambu bijya cyangwa biva ku masoko mpuzamahanga.
Ubwikorezi n’inzira z’ubucuruzi: Byifashisha umuhanda wa Central Corridor uhuza Dar es Salaam na DR Congo binyuze mu Burundi cyangwa Tanzania y’Uburengerazuba. Hari kandi umushinga wa gari ya moshi ya SGR-Tanzania ushobora kurushaho koroshya ubwikorezi.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro: DR Congo yohereza amabuye y’agaciro nka cuivre (copper), cobalt na zahabu anyuzwa muri Tanzania ajyanwa ku masoko yo hanze.
Ubuhinzi n’ibiribwa: Hari ubuhahirane bw’ibiribwa, cyane cyane imyaka n’ibikomoka ku buhinzi hagati y’abacuruzi bo ku mipaka y’ibihugu byombi.
Ubucuruzi bwambukiranya imipaka: Imijyi nka Kigoma muri Tanzania n’uturere two mu Burasirazuba bwa Congo bikorana cyane mu bucuruzi bwo ku rwego rw’abaturage basanzwe.
Ubwo bufatanye bugenda bwiyongera kubera ko DRC yinjiye muri Afurika y’Uburengerazuba, bikoroshya ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byo mu Karere.

