MUKANTABANA Séraphine Yatangije Amahugurwa Mu Kongera Ubumenyi Kuri Ndi Umunyarwanda

Mu Mujyi wa Kigali hari kubera amahugurwa yagenewe abarinzi b’igihango, agamije kubongerera ubumenyi mu kuyobora ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Yatangijwe na Madamu Séraphine Mukantabana usigaye uyobora Komisiyo y’imiyoborere myiza n’uburenganzira ‘bungana’ muri Unity Club.

Hon. MUKANTABANA Séraphine yavuze ko ariya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gukomeza kongerera Abarinzi b’Igihango ubumenyi mu kuyobora ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda.

Ariya mahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti: ‘Umurinzi w’Igihango mu Mujishi wa Ndi Umunyarwanda’

Ndi Umunyarwanda ni iki?

- Advertisement -

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, igamije gutoza Abanyarwanda kwiyumvamo Ubunyarwanda mbere y’ibindi, kubana nta rwikekwe no gushyira inyungu rusange n’iz’igihugu mbere y’inyungu bwite, binyuze mu rubuga rw’ibiganiro bagirana mu bwisanzure.

“Ndi Umunyarwanda”  ni ukwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda batewe ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere.

Abarinzi b’igihango bari mu guhugurwa.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version