Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Trump Aragarutse, Ibidukikije Bigiye Kukabona
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Trump Aragarutse, Ibidukikije Bigiye Kukabona

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 November 2024 9:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Donald Trump ntakozwa ibyo kudacukura ibikomoka kuri petelori
SHARE

Ubwo yajyaga ku butegetsi bwa mbere hagati y’umwaka wa 2017 n’uwa 2021, Donald Trump yavuze ko igihugu cye kidashobora gukorana n’amasezerano y’i Paris avuga ko ibihugu bikize bigomba kugabanya ibyuka byohereza mu kirere bityo ibidukikije bikarengerwa.

Amasezerano y’i Paris yo kurengera ibidukikije avuga ko ibihugu bikize bikwiye kugabanya gucukura no gutunganya ibikomoka kuri petelori , bikazafasha mu kugabanya ubwinshi bw’ibyuka bituma ikirere gishyuha, ibihe by’uko imvura isimburana n’izuba bigahindagurika.

Guhindagurika kw’ibihe guteza ibyago birimo ibiza bihitana benshi haba mu bihugu bikize ndetse no mu bihugu bikennye.

Mu myaka ya manda ya mbere ya Donald Trump, uyu mugabo yahakaniye amahanga ko igihugu cye kizahagarika gucukura ibikomoka kuri petelori kuko byatuma gikena.

Yemeza ko Amerika ikize bihagije ku buryo ifite uburyo bwo guhangana n’ibiza ibyo ari byo byose.

Asanga aho kugira ngo Amerika ikene, icyaruta ari uko yaba igihangange hanyuma ikazirengera ingaruka zigendana nabyo.

Nyuma y’uko atangajwe ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu, abita ku bidukijije hirya no hino ku isi batangiye kwibaza niba “comeback’’ ya Trump itaje gukoma mu nkokora aho imishinga yose yo kurengera ikirere yari igeze.

Abo mu Muryango w’Abibumbye, ishami ryita ku bidukikije, bavuga ko aho ibintu byari bimaze kugera muri iki gihe ari aho kwishimira.

Bemeza ko ishoramari ryashyirwaga mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ryari rigeze ku rwego rwiza, haba mu kubirengera no mu guha akazi abantu benshi biganjemo urubyiruko n’abagore.

Simon Stiell uyobora Gahunda ya UN yo kwita ku bidukikije avuga ko Amerika iramutse ikomereje ku bitekerezo bya Trump byo gucukura ibikomoka kuri petelori ku bwinshi, byatuma ikirere cy’isi gitakaza imbaraga zo kwisana cyari kimaze imyaka mike gitangiye gukusanya.

Mu kiganiro aherutse kugeza kuri umwe mu banyamategeko witwa Robert F. Kennedy Jr. Trump yamubwiye ko adakwiye guhanganyikishwa n’ibikomoka kuri Petelori, ahubwo akwiye kubimurekera, akaba ari we ubiha umurongo.

Abadahuje imyumvire na Trump kuri iyi ngingo bavuga ko gukoresha ingufu zisubira aho gukoresha izitisubira nka lisanse na mazutu ari bwo buryo bugezweho mu ikoranabuhanga ryo muri iki gihe kandi ko abagitsimbaraye ku bya kera bazasigara inyuma.

Nyuma yo kubona ko Donald Trump agana ku ntsinzi, abadipolomate bo mu Burayi n’ahandi ku isi batangiye kureba uko bakwiyegeranya ngo bakore inyandiko ihuriweho bifuza ko UN yazatora ikayemeza.

Ni inyandiko Politico ivuga ko ikubiyemo uko bifuza ko isi yazakoresha imbaraga zisubira mu gutuma ubukungu bukomeza gukora.

Ni inyandiko abadipolomate bavuga ko irimo ingingo zikomeye ndetse birinze kuzishyira ku karubanda.

Ubwoba mu bashoramari bo mu Burayi ni bwinshi cyane cyane mu bakora ibifite aho bihuriye no gukoresha ingufu zisubira, bakavuga ko bahangayikishijwe n’uko Trump azabafungira isoko ry’Amerika.

Beruriye itangazamakuru ko bafite ubwoba ko n’amafaranga y’agahimbazamusyi Biden yari yarashyizeho ngo gatere ingabo mu bitugu abashyira imbaraga mu gukora ingufu zisubira, Trump azakavanaho.

Kuba Abanyaburayi bafite izo mpungenge byatumye abayobozi mu mirwa mikuru ya bimwe mu bihugu bigize uyu mugabane batangira kubona ko igihe kigeze ngo bakorane n’Ubushinwa ku ngingo yo kugabanya biriya byuka.

Mwibuke ko Ubushinwa ari cyo gihugu cya mbere ku isi cyohereza ibyuka mu kirere bikagihumanya.

Ubushinwa bamwe babwita uruganda rw’isi.

Ibice bitatu bituma Isi ishyuha ni Ubushinwa, Amerika n’Uburayi.

Muri ibyo bice byose, icyizere cyari icy’uko Kamala Harris yatsinda bityo isi igakomeza mu mujyo wo kurinda ko ikirere cyayo gishyuha.

Gusa icyo cyizere ubu cyaraje amasinde kuko Donald Trump ari we watsinze.

Umwe mu bajyanama b’Umunyamabanga b’Umunyamabanga mukuru wa UN witwa Robert Orr avuga ko kugira ngo isi izagere ku ntego zayo n’ubwo Trump yahindura uko asanze ibintu, kwishyira hamwe ari ngombwa, abantu bagahuza umugambi.

Ikindi ni uko itorwa rya Trump rije habura igihe gito ngo abayobozi 100 ku rwego rw’ibihugu bazahurire mu nama iziga ku mihindagurikire y’ikirere yiswe COP29 izabera Azerbaijan hagati y’italiki  11 n’italiki 22, Ugushyingo, 2024.

Umurwa mukuru w’iki gihugu witwa Baku.

Hari icyizere ko abazayitabira bazongera kwemeranya ko amasezerano y’i Paris yo kurengera ikirere ari ingenzi, bagashyiraho imikoranire ivuguruye igendanye n’aho isi igeze muri iki gihe kugira ngo babone uko bahangana n’imyanzuro izafatwa byanze bikunze n’ubutegetsi bwa Donald Trump.

Ubushinwa bwitezweho kuzashyigikira uru ruhande kuko biri mu nyungu zabwo kugira ngo bukomeze gukorana n’ibihugu by’Uburayi n’iby’Afurika bikeneye izindi ngufu zo gukoresha mu nganda no mu bucuruzi.

Mu gihe Amerika izaba ifashe umwanzuro ukomeye wo gushyira imbere ubukungu bwayo ititaye ku ngaruka bizagira ku bidukikije haba mu gihe cya bugufi cyangwa cya kure, isi izaba igushije ishyano.

Ibibazo biterwa n’ibiza bigira ingaruka ku bakire no ku bakene ariko cyane cyane abakene kuko baba basanzwe babayeho mu buryo butuma kubonera ibibazo ibisubizo bibagora cyane.

Ngiyo imwe mu mpungenge abahanga bavuga ko kugaruka kwa Donald Trump kuzanye ku batuye isi.

TAGGED:AfurikaAmahangafeaturedIbidukikijeTrumpUburayi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Ingabo Za Israel Yirukanywe
Next Article Gasabo: Abana Bahawe Icyumba Cy’Ubushakashatsi Mubya Robots
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?