Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Trump Ati: “Ikibazo Cya Congo N’u Rwanda Kirakomeye”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Trump Ati: “Ikibazo Cya Congo N’u Rwanda Kirakomeye”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 February 2025 8:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Donald Trump mu kiganiro n'abanyamakuru
SHARE

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo gikomeye ariko yirinda kugira byinshi akivugaho.

Yasubizaga umunyamakuru wari umubajije icyo avuga ku biri kuhabera, agatanga urugero rw’uko n’ubuhuza bwa Angola busa n’ubudatanga umuti urambye.

Yamubajije ati: “Ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo biri gufata indi ntera biba bibi n’ubwo hari ubuhuza bwa Perezida wa Joao Lorenco hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuko ashaka ko amahoro agaruka. Mu by’ukuri ibintu bimeze nabi kugeza ubu. Ndagira ngo mutubwire niba hari umugambi mufite wo kugarura amahoro muri kariya karere”.

Donald Trump yamusubije ko ibyo abizi.

Yamusubije ati: “ Uri kumbaza ikibazo kirebana n’u Rwanda? Icyo ni ikibazo gikomeye cyane kandi ndemeranya nawe ariko ndumva iki atari igihe kiza cyo kukivugaho”.

Nk’uko abivuga, iki ni ikibazo gikomeye kuko n’abandi babibona batyo.

Kirakomeye kuko gihitana abantu benshi.

Intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yahitanye benshi ndetse n’abasirikare ba SADC baherutse kuhagwa mu mirwano basakiranyemo na M23.

Uretse abayobozi bo muri Afurika n’i Burayi bakiganiriyeho, Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio aherutse kubiganiraho na Perezida Kagame.

Bombi kuri X batangaje ko ibiganiro bagiranye byari byiza kandi bemeranyije ko kiriya kibazo gikwiye gukemurirwa mu mizi.

Mu gihe i Goma hari icyo umuntu yakwita agahenge, ku rundi ruhande amakuru avuga ko abarwanyi ba M23 bari kototera gufata na Bukavu, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Urwego rw’ububanyi n’amahanga rukomeje kureba uko ibintu byasubira mu buryo, intwaro zigafashwa hasi.

TAGGED:CongoDRCfeaturedIntambaraKagameRubioRwandaTrumpUbuhuza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutungo Bwite Wa Corneille Nangaa Wagwatiriwe Na Leta Ya Congo
Next Article Ushinzwe Ububanyi N’Amahanga Bw’Ubufaransa Yakiriwe Na Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?