Donald Trump, umugore we Melanie Trump n’abandi bo mu muryango we bamaze kugera muri Kiliziya ya Saint John i Washington aho ari burahirire.
Ararahira saa moya zo ku isaha mpuzamahanga ni ukuvuga saa tatu z’ijoro kuri uyu wa Mbere Tariki 20, Mutarama, 2025.
Ubusanzwe Perezida wa Amerika yarahiriraga ku mbuga iri imbere y’Inteko ishinga amategeko ya Amerika ariko ubu ararahirira imbere muri yo kuko hanze hakonje cyane.
BBC yanditse ko ubukonje buri aho hantu ari degree Celsius -13C.
Nyuma yo Kurahira, Trump arageza ijambo ku baturage be no ku isi muri rusange.
Mbere y’uko arahira, uwo yasimbuye Joe Biden yabanje guha abantu imbabazi barimo n’abakatiwe urwo gupfa.