Donald Trump yamuritse indege nshya ya Boeing 747-8 igiye kwinjizwa mu rwego rwa Air Force One, nyuma y’uko Leta ya Qatar iyihaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika umwaka ushize nk’impano “idafite icyo isaba mu gusubizwa.”
Igisirikare cya Amerika cyarangije kuyihindura no kuyitunganya, ikaba ifite agaciro kagereranijwe ka miliyoni $400.
Mu ijambo yavugiye mu kigo cya gisirikare cya Joint Base Andrews kuri uyu wa Gatanu italiki 19, Kamena, 2016, Trump yagize ati: “Iyi ndege yahinduwe iba nk’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu iguruka mu kirere, ku rwego rw’ubwiza n’ubuhanga by’akataraboneka”.
Ingabo zirwanira mu kirere za Amerika (US Air Force) zatangaje ko iyi ndege igiye gutangira ingendo za mbere zo kuyigerageza, zifatwa nk’ikizamini cya nyuma cyo kugenzura niba impinduka zayikorewe zose zikora neza, mbere y’uko itangira gutwara Perezida wa Amerika.
Nk’uko Air Force yabivuze, impinduka zakozwe zirimo kongera umutekano, kunoza uburyo bw’itumanaho ry’ibikorwa bya Perezida, ubufasha mu bikorwa bya lojisitiki no gushyiramo ikoranabuhanga rigezweho.
Yanavuze ko ibyashoboraga guteza umutekano muke kubera ko iyi ndege yari yarakoreshejwe mbere byamaze gukurwamo.

Imbere mu ndege hahinduwe ibintu bike cyane naho inyuma isigwa amarangi y’amabara atukura, umweru, ubururu n’izahabu.
Muri Gicurasi 2025, umuryango wa Qatar wahaye Minisiteri y’Ingabo ya Amerika iyi ndege ya Boeing 747-8 kugira ngo ibe imwe mu ndege zigize Air Force One, urwego rw’ingabo zisanzwe zitwara mu kirere Perezida wa Amerika.
Igihe amakuru y’iyi mpano yatangazwaga umwaka ushize, yateje impaka zikomeye mu banyapolitiki bo mu mashyaka yombi muri Amerika, harimo na bamwe mu bashyigikiye Trump.
Abayinengaga bavugaga ko kwakira impano ifite agaciro kangana kariya bishobora guteza ikibazo cy’inyungu zivanze kandi bikaba bishobora no kunyuranya n’Itegeko Nshinga rya Amerika.
Nubwo amategeko ya Leta ya Amerika agaragaza ko abayobozi bayo batemerewe kwakira impano zirengeje miliyoni $480, Perezidansi yakomeje gutsimbarara ko kwakira iyi ndege byemewe n’amategeko.
Trump yavuze ati: “Ubuhanga bwakoreshejwe muri iyi ndege, iyo ububonye ntiwabyemera.”
Yakomeje agira ati: “Ubwiza bw’ibiti byakoreshejwe, ubw’ibikoresho, ndetse n’ubw’izi moteri; izi moteri ni zo nziza kurusha izindi ku isi, nta zindi zimeze nkazo.”
Yongeyeho ati: “Ni icyubahiro gikomeye rwose, kandi ndashimira Emir wa Qatar.”
Mbere y’uko iyi ndege ya Qatar yinjizwa muri Air Force One, uru rwego rwari rugizwe n’indege ebyiri za Boeing 747-200B zimaze gukoreshwa kuva mu 1990.
Nk’uko umuyobozi ushinzwe itumanaho muri White House, Steven Cheung yabitangaje, imwe muri izo ndege irashaje kandi isa niyarangije gukurwa mu kazi.
Cheung yanditse ku rubuga X ati: “Wakoze neza, mufatanyabikorwa mwiza kandi w’indahemuka.”
Air Force yatangaje ko iyi ndege nshya izakoreshwa na Perezida mu gihe gito (by’agateganyo), kugeza igihe Boeing izaba yaragejeje kuri Leta indege ebyiri za VC-25B zari zarasezeranyijwe kuva kera.
Izo ndege ni zo ziteganyirijwe kuzaba Air Force One by’igihe kirekire, ariko gahunda yo kuzikora yahuye n’ubukererwe bukomeye.

