Tshisekedi Aragenzwa N’Iki Muri Uganda?

Gutoza ingabo za DRC, imihanda ihuza Uganda na DRC, gukomeza kurwanya ADF, intambara na M23… biri mu byo umuntu yavuga ko byajyanye Perezida Felix Tshisekedi muri Uganda ngo abiganireho na mugenzi we Yoweri Museveni.

Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo Tshisekedi yageze i Kampala ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Yakiriwe na Minisitiri w’ingabo za Uganda witwa Jacob Marksons Oboth.

Mu myaka nk’ine ishize Uganda yagiranye amasezerano na DRC yo kubaka imihanda izahuza ibihugu byombi kugira ngo ubuhahirane bukomeze.

Icyo gihe hari muri Gicurasi, 2021 ubwo Museveni yaganiraga n’intumwa za Tshisekedi kuri iyi mikoranire.

Yari amasezerano y’ubufatanye mu kubaka imihanda, guteza imbere ubucuruzi  n’ibijyanye no kurinda umutekano.

Mu kurinda uwo mutekano, Uganda yari iherutse kohereza ingabo muri DRC ngo zikumire ko abubaka iyo mihanda basagarirwa n’abarwanyi ba ADF bamaze imyaka myinshi barazengereje Uganda.

Icyo gihe gusinya byabereye Entebbe ku ngoro ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Perezida Museveni ku ruhande rwa Uganda na Christophe Lutundula wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ari nawe wungirije Minisitiri w’Intebe ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Perezida Museveni, icyo gihe yavuze ko impamvu ariwe ubwe wayisinyiye ari uko nta Guverinoma yari iriho.

Perezida Felix Tshisekedi yaboneyeho kubwira mugenzi we wa Uganda-abinyujije kuri Lutundula- ko yizeye cyane ubufasha bwe mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Ingabo za Uganda zigize icyo bise Operation Shujja zimaze hafi imyaka ine muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zirwanya ADF.

Major General Kayaanja Muhanga  niwe wagiye uziyoboye ku nshuro ya mbere.

Gusa izo nyeshyamba ntiziracika intege kuko zikomeje urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Museveni.

Gutoza ingabo za DRC nabyo bashobora kubiganiraho…

Amakuru avuga ko mu byo Uganda iza kuganira na Repubulika ya Demukarasi ya Congo harimo n’uko ingabo za DRC zazajya zitozwa nayo.

Ni amakuru avuga ko iyo myitozo ishobora kujya imara byibura amezi atandatu.

Ushingiye ku ngingo zavuzwe haruguru wakwemeza ko Uganda ifitanye umubano ukomeye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ubwo iki gihugu cyashije kenshi ubutegetsi bw’i Kampala kuba inyuma ya M23.

Kuba Perezida Tshisekedi yakiriwe na Minisitiri w’ingabo za Uganda bivuze ko iby’ingenzi biganirwaho bifitanye isano n’umutekano n’intambara.

Umukozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika ya Uganda witwa Nelson Bwire Kapo niwe watangaje kuri X iby’uruzinduko rwa Tshisekedi muri Uganda.

Bwire ashinzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga za Perezidansi ya Uganda.

Nelson Bwire Kapo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version