Tshisekedi Yasabye ‘Abaturage Bose’ Guhaguruka Bakarwanya u Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi yeruye asaba abaturage be bose ko mu bushobozi buri wese afite ahaguruka akarwanya u Rwanda yita ko rusumbirije igihugu cye rubinyujije muri M23. Ibyo gufasha uyu mutwe w’inyeshyamba u Rwanda rwabihakanye kuva kera.

Hari mu ijambo yaraye agejeje ku baturage b’igihugu cye, ubwo  Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yarangururaga akabasaba guhagaurukana n’iyonka bakivuna umwanzi wabateye.

Uwo mwanzi avuga ko ari u Rwanda.

Yavuze ko abaturage b’igihugu cye  ubwabo aribo bazigobotora igitero bagabweho n’u Rwanda rwa Perezida Kagame.

Tshisekedi yabanje kwereka  abaturage be ingaruka ibyo bitero byabagizeho, avuga ko abagera ku 200,000 bavuye mu byabo bajya kuba impunzi.

Muri ubwo buzima ngo kubona icyo barya ni ikibazo kibakomereye kandi barahoze bishoboye.

Yanababwiye ko ibyo u Rwanda rukorera mu gihugu cye rwitwaje M23 nta kindi bigamije uretse kubasahura umutungo kamere w’igihugu cyabo.

Perezida wa DRC yabwiye abaturage be ko nta ko atagize ngo amahoro hagati ya Kigali na Kinshasa aboneke binyuze mu biganiro ariko ngo u Rwanda rubyima amatwi.

Ati “Kugira ngo iki kibazo gikemuke inzira zihari ni ebyiri: Dipolomasi cyangwa intambara.”

Uyu muyobozi mukuru w’iki gihugu yabwiye abaturage be ko atazabatererana cyangwa ngo acike intege mu kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo, ariko nanone abasaba kunga ubumwe bakarenga ibindi byose bibatanya ubundi bagahagurukira rimwe bakarwanya umwanzi yise u Rwanda.

Ati: “Tugomba twese kumenya ko nta wundi muntu utari twe uzaza gukiza igihugu cyacu kandi ibi bisaba buri wese muri twe.”

Ku rundi ruhande, yasabye ingabo z’igihugu cye  kurengera ubusugire bwacyo  nta kujenjeka no guhangana n’ibitero byose aho byaturuka hose.

Icyakora nanone yasabye ko amagambo yose y’urwango arwanya abaturage b’igihugu cye bavuga Ikinyarwanda ahagarara kandi ngo  uzafatwa azahanwa bikomeye.

Urubyiruko rwahamagariwe kudahumbya, mu rwego rwo gufasha ingabo za Leta kumenya amayeri y’umwanzi no kuzishyigikira ku rugamba rutazoroheye.

Hagati aho, hari amakuru avuga ko hari ahantu hatandukanye hagiye gufungurwa ibigo bitoza urubyiruko kuba umusirikare.

Ni mu rwego rwo gushaka abasore n’inkumi bajya gutera ingabo mu bitugu abasirikare ba DRC basumbirijwe n’abarwanyi ba M23.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version