Kuri uyu wa Kane taliki 19, Nzeri, 2024 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola Téte Antonio yagejeje kuri Perezida wa DRC Felix Tshisekedi inyandiko ikubiyemo uko ibiganiro biherutse guhuriza i Luanda Nduhungirehe na mugenzi we wa DRC Madamu Thérèse Kayikwamba Wagner byagenze.
Téte Antonio yabwiye itangazamakuru ko nk’umuntu wari uhagarariye Perezida wa Angola, afite inshingano zo kugeza kuri Perezida Tshisekedi ibyagezweho muri ibyo biganiro.
Ni ibiganiro bimaze igihe bikorwa mu rwego rwo kureba uko intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yahosha.
Iki gihugu gishinja u Rwanda gufasha umutwe ukirwanya wa M23, rwo rukavuga ko ibibazo biri hagati y’uyu mutwe na DRC ari ibireba abayobozi b’iki gihugu n’abaturage bacyo.
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame akunze kuvuga ko niyo ingabo z’u Rwanda zajya muri kiriya gihugu zaba zifite impamvu zumvikana zo kubikora kuko gicumbikiye abantu bafite umugambi wo kugaruka bakarukoreramo Jenoside.
Abo ni abagize FDLR, umutwe wa politiki na gisirikare urimo abasize bakoze iriya Jenoside cyangwa ababakomokaho bafite ingengabitekerezo yayo.
Ku byerekeye guhura kwa Tshisekedi na Téte Antonio, Radio Okapi yanditse ko uyu muyobozi muri Angola yabwiye itangazamakuru ko nyuma ya biriya biganiro, ikiba gisigaye ari ukugeza ku bayobozi b’ibihugu ibyabivuyemo.
Ibyo biri kandi mu nshingano ze nk’uwari uhagarariye umuhuza mu biganiro bya Luanda ari we Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, uyu akaba umunyapolitiki ukomeye wavutse mu mwaka wa 1954.
Lourenço avugwaho kuba umuhuza wizewe n’impande zirebwa n’iki kibazo kurusha uko byari bimeze kuri Kenya ya Ruto na Kenyatta.
Repubulika ya Demukarasi ya Congo yavugaga ko idashira amakenga ubuhuza bwa Kenya kuko ngo Nairobi yari ihengamiye kuri Kigali.
Mu nama iherutse guhuza Nduhungirehe na Kayikwamba muri Angola yarangiye u Rwanda na DRC byiyemeje gukomeza gukorana mu guteza imbere ibi biganiro hagamijwe ko Uburasirazuba bwa DRC bwatekana.
Yari inama ya kane ihuje ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu.
Iheruka yari yahuje abashinzwe ubutasi hagati y’ibihugu byombi ibera i Rubavu, hakaba hari taliki 29 na taliki 30, Kanama, 2024.
Inyandiko mvugo yavuye muri iyo nama iri mu byaganiriweho na Amb Nduhungirehe na mugenzi we wa DRC witwa Thérèse Kayikwamba Wagner.
Twiringire ko bitazajya mu kabati ubwo bamuhaye ibyagezweho akumva ko hakwiye impinduka wenda mu bibera muri kiriya gihugu.