Turashaka Ko Bateri Zacu Zizacagingwa N’Imirasire Y’Izuba-Spiro

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read
Umunya Nigeria ushinzwe ibikorwa muri Spiro Rwanda.

Emmanuel Aremoh ushinzwe ibikorwa mu kigo gikora ubucuruzi bwa moto zikoresha amashanyarazi Spiro Rwanda yabwiye Taarifa Rwanda ko mu gihe kiri imbere, bazubaka ahantu hacagingirwa bateri hakoresha amashanyarazi ava ku zuba..

Avuga ko babitekerejeho mu rwego rwo kwirinda gushingira akazi kabo ku mashanyarazi asanzwe.

Amashanyarazi afatiye mu muyoboro mugari mu Rwanda asanzwe ari make bityo hakaba hakenewe andi ayunganira arimo n’akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Taarifa Rwanda, Emmanuel Aremoh avuga ko undi mugambi bafite ari uwo gukora bateri zibika umuriro igihe kirekire.

Soma icyo kiganiro…

Taarifa: Kuva Spiro mu Rwanda, ibikorwa byayo bihagaze gute ugereranyije n’izindi moto zikoresha amashanyarazi ziri ku isoko?

Igisubizo: Kuva Spiro yatangira gukorera mu Rwanda, yubatse urwego rwagutse cyane rw’ubwikorezi bukoresha amashanyarazi, rufite ibihumbi bya moto ziri mu kazi buri munsi, kandi dukomeje kongera ahantu abamotari baguranishiriza bateri.  Ni ikintu dukora mu rwego rwo kunoza serivisi.

Ikituranga burya, si moto gusa, ahubwo ni urusobe rw’ibikorwa byose biyishyigikira, ni ukuvuga ibigendana n’ibyo ikenera ngo ikore neza na motari akore akazi ke atavunitse cyane.

Nta yindi sosiyete ikora ubwikorezi bukoresha amashanyarazi mu Rwanda ifite ibikorwa binini nk’uko iwacu bimeze.

Ubunini bw’ibikorwa byacu bishingiye ku hantu basimburiza bateri n’ubufasha buhoraho buhabwa abatwara moto bikaba icyizere cy’uko kuva kuri lisansi ugakoresha amashanyarazi ari icyemezo cyiza bafashe.

Taarifa: Ubu turabona hari ubwoko bushya bwa moto za Spiro bwaduka. Ni uwuhe mwihariko wazo mu gukora ubwikorezi butangiza ibidukikije?

Igisubizo: Duhora tunoza moto zacu dushingiye ku bitekerezo by’abazitwara ndetse n’imiterere y’imihanda n’ahantu hatandukanye h’u Rwanda. Ibyo twavuguruye birimo kongera ubushobozi bwa bateri n’urugendo moto ishobora gukora, kongera ubukomere n’uburambe bwayo, korohereza uyitwaye no kunoza uburyo ikoresha ingufu neza ndetse n’ikoranabuhanga riyifasha gukora neza.

Ikindi cy’ingenzi ni uko twashoye imari nyinshi mu kubaka sitasiyo zo gusimburizaho bateri kuko k’umuntu utwara moto ukora ubucuruzi, kuba yabona bateri igihe ayikenereye no kudatakaza umwanya ategereje ni ingenzi nk’uko bimeze no ku bwiza bwa moto ubwayo.

Buri mpinduka dukora iba igamije kugabanya ikiguzi cy’imikorere kuri motari no gukuraho imbogamizi zose ashobora guhura na zo mu kazi ke ka buri munsi.

Taarifa: Ni izihe gahunda mufite mu gihe kiri imbere kugira ngo izi moto zirusheho gufasha ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutezwa imbere hanabungwabungwa ibidukikije?

Igisubizo: Uretse kongera aho abamotari bahinduriza bateri, turakorana n’abatekinisiye bacu ngo mu gihe kiri imbere bazakore bateri zikomeye kurushaho kandi zirambya umuriro.

Ikirenze kuri moto ubwazo, Spiro iteganya kuba igicumbi cy’ahantu hahangirwa imirimo ibungabunga ibidukikije ihabwa abaturage haba mu mikorere, kubungabunga moto, ibikorwa remezo no gufasha abamotari gukora neza akazi kabatunze.

Turi kandi gusuzuma uburyo bwo gukoresha ibisubizo bifite ubushobozi bwo kwishyurira bateri nyinshi icyarimwe, harimo sitasiyo nini zikoresha ingufu z’imirasire y’izuba kugira ngo tugabanye kwishingikiriza gusa ku muyoboro rusange w’amashanyarazi.

Intego yacu ni uko Spiro yagira uruhare rufatika mu kugabanya amafaranga u Rwanda rusohora rutumiza hanze lisansi, tukagira uruhare no mu kugabanya n’ibyuka bihumanya ikirere biva mu binyabiziga.

Taarifa: Ugereranyije n’ibindi bihugu Spiro ikoreramo, ni iki cyihariye ku isoko ry’u Rwanda?

Igisubizo: U Rwanda ni rimwe mu masoko y’ingenzi cyane kuri twe, kandi hari impamvu zifatika zibitera. Politiki ihari irasobanutse, inzego za Leta zikorana neza n’abashoramari kandi igihugu gifite intego ifatika yo guteza imbere ibikorwa birambye bibungabunga ibidukikije.

Igitandukanya u Rwanda n’ibindi bihugu ni uburyo imiyoborere yarwo iteguye ndetse n’abatwara moto bagenda barushaho gusobanukirwa inyungu z’ubucuruzi; bagahita bafata icyemezo cyo kugura moto zacu iyo babonye inyungu ziva mu kuyitwara.

Icyakora, imiterere y’iki gihugu ni imbogamizi ku bikorwa remezo, ariko nanone bituma u Rwanda ruba ahantu heza ho kugeragereza ibisubizo bishobora kuzagurwa no mu bindi bihugu bya Afurika.

Taarifa: Hari ubutumwa cyangwa ubusabe mufitiye Abanyarwanda muri rusange n’abayobozi by’umwihariko?

Igisubizo: Turashimira cyane icyizere n’ubufatanye twagaragarijwe n’abatwara moto ndetse n’inzego zitandukanye kuva ku munsi wa mbere.

Ubwikorezi bukoresha amashanyarazi ntabwo ari inkuru yo kurengera ibidukikije gusa; ni inkuru yo guhanga imirimo, guteza imbere ubukungu no gufasha igihugu kugira ubwigenge mu bijyanye n’ingufu.

Icyo dusaba abayobozi kiroroshye: ni ugukomeza gushyigikira uru rwego binyuze mu kongera ibikorwa remezo, gukora no kunoza politiki y’iby’ingufu no kongera ubufatanye n’abikorera.

Ku batwara moto n’abashoramari b’Abanyarwanda turabamenyesha ko impinduka zo kwimukira k’ugukoresha amashanyarazi zizazana inyungu z’ubukungu kuri buri wese kandi mu gihe kitarambiranye.

Ndagira ngo mbamenyeshe ko  Spiro iri mu Rwanda mu kirekire.

N.B: Spiro yatangiye gukorera mu Rwanda muri Mata, 2023. Muwa 2024, Spiro yatangaje ko yari imaze umwaka umwe ikorera mu Rwanda ubwo yafunguraga station yayo ya mbere yo gusimbuza bateri za moto z’amashanyarazi i Kigali.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *