Turikiya Yatangiye Guha Abaturage Urukingo Rwa COVID Yikoreye

Turikiya ibaye igihugu cya cyenda ku isi gikora urukingo rwa COVID-19. Kuri uyu wa Kane nibwo ubutegetsi bw’i Istanbul bwatangiye guha abaturage urukingo rwakozwe n’inganda za Turikiya, rukaba rwariswe Turkovac.

Rwakozwe ku bufatanye bw’ibitaro bya Kaminuza ya  Erciyes bikorera mu Ntara ya Kayseri hamwe na Minisiteri y’ubuzima ya kiriya gihugu.

Ubuyobozi bwa kiriya gihugu bwari buherutse gutangaza ko kiri gutegura urukingo kizaha abaturage bacyo kandi ngo kurukora byari bigeze kure!

Minisitiri w’ubuzima bwa Turikiya witwa Fahrettin Koca niwe watangaje bwa mbere ko abaturage ba Turikiya bagombaga gutangira guhabwa ruriya rukingo kuri uyu wa Kane tariki 30, Ukuboza, 2021.

- Advertisement -

Perezida Recep Tayyip Erdogan nawe aherutse gutangaza ko inkingo igihugu cye kizakora zizafasha n’ibihugu by’inshuti za Turikiya gukingira abaturage babyo.

Hari ikinyamakuru cyo muri Turikiya kivuga ko umuturage witwa Mehmet Ali Kizildag  ari we wa mbere wahawe urukingo.

Yavuze ko abyishimiye kandi ko yiteguye kuzahabwa doze zarwo zose zisabwa.

Ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko.

Undi w’imyaka 45 witwa Halal Cebi avuga ko igihugu cye abaturage bagifitiye icyizere kandi ko n’urukingo rwabo barwizeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version