Amasengesho Ngarukamwaka Yo Gusengera Igihugu Yasubitswe

Amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast yari ateganyijwe ku wa 9 Mutarama 2021 yasubitswe bitewe n’ubwandu bushya bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera.

Ni amasengesho ategurwa na Rwanda Leaders’ Fellowship muri Mutarama buri mwaka, akitabirwa n’abayobozi mu nzego za Leta, abikorera n’imiryango itari iya Leta, bagahuzwa ngo bashimire Imana ku byo yakoze mu mwaka uba urangiye no kuyiragiza umwaka mushya.

Umuyobozi wa Rwanda Leaders’ Fellowship, Eric Munyemana, yasohoye itangazo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2021 avuga ko amasengesho yari ateganyijwe mu minsi mike iri imbere yasubitswe.

Ati “Mu izina rya Rwanda Leaders’ Fellowship, turamenyesha ko amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast yari ateganyijwe ku wa 9 Mutarama 2021asubitswe kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19. Tuzabamenyesha igihe tuzayasubukurira.”

- Advertisement -

Munyemana yavuze ko aboneyeho ko gusangiza abitabira uriya muhango isezerano ry’Imana ryanditswe mu Buhanuzi bwa Yeremiya.

Ubwo buhanuzi bugira buti: “”Nzi imigambi mbafitiye. Ni imigambi ibazanira amahoro, si ibakururira ibyago, ahubwo ni imigambi ibaha amizero y’igihe kizaza (Yeremiya 29:11)”

U Rwanda ruhanganye n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa COVID-19, aho kuri uyu wa Gatatu habonetse abanduye bashya 2083.

Igipimo cy’ubwandu bwabonetse ni 9.1% ugereranyije n’abapimwe.

Nibura mu minsi irindwi ishize habonetse abanduye bashya 6373.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version