U Bushinwa Bwahagaritse Amasezerano Menshi Bwari Bufitanye N’Amerika

Nyuma yo kotsa igitutu Taiwan binyuze mu kuyizengurutsa ingabo zirwanira ku butaka n’izo mu kirere, ubutegetsi bwa Politiki bw’u Bushinwa bwatangije intambara y’ubukungu n’ibindi birimo iy’ububanyi n’amahanga.

Ubushinwa buvuga  ko bubaye ‘buhagaritse mu gihe kitazwi’ amasezerano bwari bufitanye n’Amerika mu byerekeye kubungabunga ikirere, ubufatanye mu bya gisirikare ndetse no mu gukumira abacuruza ibiyobyabwenge.

Ibi byose biri gukorwa mu rwego rwo guhana Amerika na Taiwan kubera uruzinduko rwa Nancy Pelosi uherutse gusura Taiwan kandi u Bushinwa bwari bwamusabye kubireka.

Pelosi yabirenzeho ajya muri Taiwan birakaza u Bushinwa.

- Advertisement -

Ubushinwa buvuga ko bufite urutonde rurerure rw’ibihano rugomba gushyira mu  bikorwa kugira ngo bwereke Amerika na Taiwan ko ibyo bakoze ari ugukora ‘ikiyoka cya dragon’ ku jisho.

Iki kiyoka nicyo gikunze kwifashishwa berekana ubuhangange bw’u Bushinwa mu gihe igisiga cya kagoma ari cyo gikoreshwa bashaka kwerekana ubuhangange bw’Amerika.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa avuga ko ibiganiro byari bisanzwe hagati y’u Bushinwa n’Amerika bibaye bihagaze kandi mu gihe kitazwi.

Ibyo biganiro ni ibirebana n’ubufatanye mu byerekeye gucunga umutekano w’amazi hagamijwe gukumira abacuruza ibiyobyabwenge.

Ikindi ni uko u Bushinwa bwahagaritse imikoranire n’Amerika mu kugenza ibyaha mpuzamahanga.

Ku byerekeye Taiwan, Minisiteri y’ingabo z’u Bushinwa ivuga ko ubu hari indege 100 z’intambara n’ubwato bugwaho indege z’intambara bugera ku 10 buri mu myitozo ihambaye iri kubera ahantu hatandatu hazengurutse Taiwan.

Ibi bitero bigamije gushyira Taiwan mu kangaratete, ikaguma isa n’iyabuze urwinyagamburiro.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko bishoboka cyane ko u Bushinwa buri kwiyibutsa uko intambara irwanywa, bukabikora binyuze mu kubanza gukura umutima ingabo za Taiwan mbere y’uko intambara nyayo itangira.

Ibi ni nako byagenze mbere y’uko u Burusiya butangiza intambara kuri Ukraine kuko bwamaze hafi amezi abiri bwarazanye abasirikare 150,000 hafi y’umupaka wabwo na Ukraine.

Bidatinze bwahise bufungura intambara yagize kandi n’ubu igifite ingaruka ku bukungu n’umutekano by’isi muri rusange.

Ubushinwa bwo buvuga ko hari n’ibisasu bwarashe kuri kiriya kirwa cya Taiwan kandi ngo ahari hagenewe kuraswa ibisasu byahaguye n’uko byari byateguwe.

Uko iminsi ihita ni ko ibintu bikomeza gufata intera hagati y’umubano w’u Bushinwa n’Amerika kandi bikagira ingaruka ku isi.

Guhera kuri uyu wa Kane, taliki 04, Kanama, 2022, ubwato bwari busanzwe buca mu gice Taiwan iherereyemo bujyanye ibiribwa, ibinyobwa cyangwa ibindi bicuruzwa muri Aziya y’i Burasirazuba buri gusubira inyuma kubera gutinya ko ibisasu by’u Bushinwa byabuhitana.

Byitezwe ko mu gihe kitarambiranye, ibicuruzwa biri burushaho guhenda ku isi kubera ko imwe mu nzira ngari byacagamo itakiri nyabagendwa!

Kuri uyu wa Kane nabwo ingabo z’u Bushinwa zongereye ubwinshi bw’ibisasu zarasaga kandi bubikora haba mu mazi, mu kirere no ku butaka bukikije Taiwan.

Ubwinshi bw’ibi bisasu bwatumye ubwato buzibukira ibyo guca muri kariya gace.

Bivuze ko abantu baranguraga mu bihugu byagezwagamo biriya bicuruzwa kugira ngo nabo babone uko babigeza ahandi ku isi, bari bube bategereje bihanganye, ibintu bikabanza gusubira mu mucyo.

Umuhora wa Taiwan ucishwamo ibicuruzwa bijya mu bihugu biteye imbere mu bucuruzi burimo u Bushinwa ubwabwo, u Buyapani, Koreya y’Epfo n’ahandi ku isi.

Umwaka wa 2022 ni umwaka ushobora kuzaba mubi kurusha 2020.

Ni umwaka ushobora kuzaba ikibazo gikomeye ku batuye isi kubera ko utangijwemo intambara ebyiri zikomeye.

N’ubwo iy’u Bushinwa na Taiwan itaraba intambara yeruye, hari impungenge ko izerura kuko uko bigaragara Abashinwa bamaramarije kurasa Taiwan.

Icyakora nayo si agafu k’imvugwarimwe.

Tugarutse ku ngaruka z’ubukungu iki kibazo cyatangiye kuzana mu bantu, ni ngombwa kuzirikana ko iki kibazo kije nyuma y’uko u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine, ubu hakaba hagiye gushira amezi atandatu.

Nyuma y’ukwezi kumwe  intambara hagati y’ibi bihugu byombi itangiye, ibiciro by’ibikomoka kuri Petelori byahise bizamuka, ingano zirabura, ibintu biracika.

Abanyaburayi bagize ikibazo cyo kubona gazi ihagije yo gukoresha mu gushyushya cyangwa gukonjesha mu ngo zabo.

Ubwo hadukaga inkongi n’ubushyuhe budasanzwe mu bihugu nk’u Bufaransa , Portugal n’ahandi, abaturage babuze uburyo bwo gukonjesha ingo zabo bamwe bibaviramo urupfu.

Intambara y’u Bushinwa na Taiwan yo izatuma hari ibindi bintu nkenerwa mu isi bibura.

Ibyo birimo intsinga zikoreshwa mu gukora mudasobwa na telefoni zigendanwa zigezweho.

Ubukungu bw’isi y’iki gihe bushingiye no kuri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga.

Ikindi ni uko Taiwan ari igihugu gifite ibyambu biri mu bikomeye kurusha ibindi ku isi.

Hari icyo ifite kitwa Kaohsiung gifatwa nk’icya 15 kinini ku isi.

Ni ibyemezwa na CNN nayo yabikuye ku kigo mpuzamahanga gicunga iby’ibyambu by’ubucuruzi mpuzamahanga bita World Shipping Council.

Mu rwego rw’ubucuruzi buciye mu kirere, Taiwan yasabye ko ingendo 300 z ‘indege zari ziteganyijwe muri kiriya gihugu zoherezwa muri Philippines no mu Buyapani.

Hari umuhanga uvuga ko ikibazo isi izagira ari uko uyu mwuka mubi hagati ya Beijing na Taipei waramara igihe.

Yitwa Clifford Bennett.

Avuga ko ibyo abantu bari kubona muri iki gihe ari nk’intangiriro y’uruhara kandi n’Abanyarwanda bavuga ko intangiriro y’uruhara ari amasoso.

Uyu muhanga wo muri Australia avuga ko urugendo Pelosi yakoze  ruzakoraho benshi.

Bennett avuga ko bizagira ingaruka zizamara ‘igihe kirekire’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version