U Rwanda Na Zimbabwe Mu Kongera Imbaraga Mu Bucuruzi

Mu Rwanda hari kubera inama yahuje abashoramari bo mu Rwanda na bagenzi babo bo muri Zimbabwe ngo barebere hamwe uko ubucuruzi hagati ya Kigali na Harare bwakongerwamo imbaraga.

Ni Inama yiswe Rwanda-Zimbabwe Business Forum.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, Francis Gatare avuga ko kuva u Rwanda rwatangira gukorana na Zimbabwe, hari byinshi byagezweho kandi ngo hagati aho hari inama zitandukanye zabaye kugira ngo hanozwe iyo mikoranire.

Gatare yavuze ko iyi mikoranire yakomeje gutera imbere mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, guteza imbere ibikorwaremezo, urwego rw’ingufu n’izindi.

- Kwmamaza -

Yagize ati: “ Mu bihe bitandukanye i Kigali n’i Harare habereye inama zitandukanye zasinyiwemo byinshi mu mikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, urwego rw’ingufu n’izindi. Aho rero niho twashyize ibuye ry’ifatizo mu mikoranire izakomeza mu gihe kiri imbere”.

Francis Gatare avuga ko iyi mikoranire yabaye hagati ya za Guverinoma ndetse no hagati y’abacuruzi ubwabo.

Umuyobozi w’Inama y’ubucuruzi muri Zimbabwe Allan T.Majuru nawe ashima ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi buhagaze neza ndetse ko imikiranire yagutse igera no mu rwego rw’uburezi.

Umuyobozi w’Inama y’ubucuruzi muri Zimbabwe Allan T.Majuru

Abarimu bo muri Zimbabwe bahawe ikaze mu Rwanda ngo bigishe Icyongereza.

Byatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma gato y’uko Perezida Paul Kagame abisabye ubuyobozi bwa Zimbabwe mu nama yari yahuje abacuruzi b’ibihugu byombi.

Mu mwaka wa 2019 nibwo u Rwanda na Zimbabwe byatangiye ubutwererane bushingiye kuri za Ambasade.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version