2023:Abanyarwanda[kazi] 400 Bahagaritswe Bagiye Gucuruzwa Mu Mahanga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi ushinzwe ubutwererane bw’Akarere (Rtd) Gen James Kabarebe yatangarije Abasenateri ko inzego z’u Rwanda zakumiriye ko abantu 400 biganjemo abakobwa bajyanwa mu mahanga gucuruzwa.

Abenshi muri bo ni abakobwa bashukwa ko bagiye guhabwa imirimo iboneye kandi ihemba neza nyamara bagiye gukoreshwa uburaya cyangwa ubundi bucakara.

Igihugu abenshi baba bagiyemo ni Oman,  iki kikaba igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya, Umurwa mukuru wacyo ukuba Muscat.

Gen. (Rtd) James Kabarebe yabwiye Abasenateri ko buri munsi inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zitahura kandi zigakumira abantu benshi baba bashaka kujya mu mahanga muri buriya buryo.

- Kwmamaza -
Gen. (Rtd) James Kabarebe

Kabarebe ati: “  Abana cyane cyane b’ abakobwa, immigration na polisi bafatiye ku mupaka bakababuza kugenda, muri uyu mwaka gusa turimo ni 400. Buri munsi twe turabibona, ababujijwe gutambuka ku mupaka, kubera gusa kubona umwana w’umukobwa w’ imyaka 20, 19, 18, bakamubaza bati urajya he, ati: Ngiye Tanzania, bakurikirana telefoni ye bagasanga inzira ziramwerekeza muri Oman.”

Icyakora avuga ko hari abageze muri Oman bahahurira n’ibibazo u Rwanda rurabimenya rubafasha kugaruka mu gihugu cyabo.

Abenshi iyo bagezeyo  bisanga baratekewe umutwe mu mayeri akomeye.

Umunyamabanga wa Leta mu Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanagaragaje ko hari politiki irimo kunononsorwa irebana n’uburyo u Rwanda rwajya rwohererezanya abakozi n’ibindi bihugu mu buryo bwemewe, bigakorwa hashingiwe ku makuru yabo azwi bityo no kubakurikirana bikoroha.

Indi nkuru bifitanye isano:

‘Icuruzwa Ry’Abanyarwandakazi’ Muri Uganda Ryakomye Rutenderi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version