Minisitiri W’Intebe W’U Buyapani Agiye Kwegura ‘Atamaze Kabiri’

Yoshihide Suga waburaga iminsi micye ngo yuzuze umwaka ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora ishyaka riri ku butegetsi, ibi bikaba bivuze ko atazakomeza kuba Minisitiri w’Intebe. Niwe Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani uvuye ku butegetsi amaze ho igihe gito kandi akabuvaho yeguye.

Uwo yasimbuye nawe yareguye. Uwo ni Shinzo Abe weguye kubera uburwayi.

Yoshihide Suga ni umugabo w’imyaka 72 y’amavuko.

Avugwa ho kutagira ubushobozi bwa Minisitiri w’Intebe kuko ngo ibintu byose yabikoreraga mu gikari, ntajye ahagaragara ngo akore nk’uko bisabwa Minisitiri w’Intebe w’igihugu nk’u Buyapani kiri mu bikize kurusha ibindi ku isi kandi gifite umwami w’abami( Emperor).

- Advertisement -

Kwegura kwe ikubagahu kuzatuma igihugu cye gisubira mu bibazo byo gushaka uwakiyobora mu buryo burambye nk’uko byigeze kugenda mbere ya Shinzo Abe.

Mbere ya Shinzo Abe, u Buyapani bwagize ba Minisitiri b’Intebe batandatu mu myaka itandatu.

Mu kiganiro  Suga yaraye ahaye abanyamakuru, yavuze ko igihe kigeze ngo ibikorwe bye byose abishyire mu guhangana n’ubwandu bwa COVID-19 aho guharanira gukomeza kuyobora ishyaka riri ku butegetsi.

Fumio Kishida

Biteganyijwe ko  amatora y’abashaka kuyobora ishyaka riri ku butegetsi mu Buyapani azatangira tariki 17, Nzeri, 2021.

Yoshihide Suga yagize ati: “ Naje gusanga byombi bisaba imbaraga nyinshi, mpitamo kumesa kamwe.”

Abakurikiranye ibibazo bya Politiki y’u Buyapani mu mezi macye ashize banega uko Yoshihide Suga yitwaye mu gutegura imikino Olimpiki no guhangana n’icyorezo COVID-19.

Hari amakuru avuga ko ashobora kuzasimburwa na Fumio Kishida wigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuko kugeza ubu niwe wenyine watanze kandidatire ye kuri uriya mwanya.

Ku rundi ruhande ariko hari undi mugabo witwa Taro Kono nawe uvugwaho kugira ‘inyota’ yo kuziyamamariza uriya mwanya.

The New York Times ivuga ko muri iki gihe u Buyapani buri mu mayira abiri, kuko bugomba gukomeza guharanira kuba igihangange mu by’ubukungu ari nako ruhangana n’ibibazo bufite byakuruwe na COVID-19.

Ibi byiyongeraho ibibazo bya Politiki birimo icyo gutora Minisitiri w’Intebe ushoboye guhangana na biriya bibazo hamwe n’ibindi bisanzwe mu Buyapani birimo no kubonera amacumbi urubyiruko cyane cyane urwo mu Murwa mukuru, Tokyo.

Inkuru y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani agiye kwegura yaciye igikuba mu baturage k’uburyo no mu bigo by’imari n’imigabane ibintu byahindutse.

Abarishoyemo imari bahise bazamura igiciro cy’imigabane yabo kuko batinye ko amafaranga yabo azahomba mu minsi iri imbere.

Ubundi bizwi ko isoko ry’imari n’imigabane rishingira ku kizere abashoramari baba bafite cy’uko imigabane yabo itazata agaciro biturutse ku bibazo ibyo ari byo byose harimo n’ibya Politiki.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version