Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu minsi iri imbere hazakorwa igenzura ku bushobozi bwo kugenzura ikorwa ry’inkingo za COVID-19, hagamijwe kureba niba hari ubushobozi buhagije bwo gukurikirana ko zujuje ubuziranenge.
Ni urugendo rurimo gukorwa hagamijwe guhaza Afurika inkingo za COVID-19 zikomeje kuba iyanga ku isoko, binyuze mu nganda zizubakwa mu Rwanda, Afurika y’Epfo na Senegal.
Hazubakwa inganda zikoresha uburyo bwa mRNA bufasha umubiri gutahura virusi no kubaka ubushobozi bwo kuyirwanya, bukoreshwa mu nkingo za Pfizer/BioNTech na Moderna. Butandukanye n’ubwifashisha virusi idafite intege iterwa mu mubiri ikawuha amakuru yose, bukoreshwa mu nkingo za AstraZeneca n’izindi.
Ni ubushobozi u Rwanda rwatangiye kubaka binyuze mu Kigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, ari nacyo gifite mu nshingano ubuziranenge bw’inkingo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yashimangiye ko Leta y’u Rwanda iri mu biganiro n’inganda zikora inkingo kugira ngo zibe zakorerwa mu Rwanda.
Yavuze ko u Rwanda rugiye gukorerwa igenzura harebwa niba rumaze kubaka ubushobozi buteganywa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, harebwa niba “bafite ubushobozi bwo kuba bareba ko zuzuje ubuziranenge.”
Yakomeje ati “Ibyo rero tumaze igihe tubikora, bazabakorera ubugenzuzi muri uku kwezi kwa munani, ibyo byose nibimara kujya ku murongo ibindi bizaherako byihuta.” Yari kuri Radio 1.
Mu kwezi gushize u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ya miliyari 3.6, zizakoreshwa muri gahunda zirimo umushinga wo gukorera inkingo mu Rwanda, zaba iza COVID-19 n’izindi zikenewe cyangwa ibikoresho by’ubuvuzi.
Urwego rushinzwe kwihutisha iterambere, RDB, rwatangaje ko ari amafaranga agamije gufasha mu kubona ibikoresho bikenewe muri laboratwari za Rwanda FDA, ari nabyo bizayihesha icyemezo cya WHO.
Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yagize ati “Binajyanye no kugira ngo tubashe kubona icyizere cy’abashoramari bashaka gukora inkingo, kugira ngo bizere ubushobozi ngenzuramikorere dushaka kongeramo imbaraga twifashishije iyi nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”
Ni umushinga witezweho byinshi kuko uretse inkingo za COVID-19 ibihugu bya Afurika bikomeje kubura kubera ko zikorerwa ahandi, muri rusange inkingo zose uyu mugabane ukenera ubasha kwikorera 1% yazo.
Kugeza ubu hakomeje n’ibiganiro bijyanye no guhererakanya ikoranabuhanga rizifashishwa mu gukora izo nkingo n’imiti.
RDB ivuga ko igikomeye ari ukubanza kubaka ubushobozi bwaba ubujyanye no kugenzura imiti n’inkingo no guha icyizere abashoramari ko bazabona ibyo bakeneye byose nibakorera inkingo mu Rwanda.
Ni nako hakomeje kuganirwa n’abashoramari bashobora gukorera inkingo mu Rwanda n’abaterankunga barimo European Investment Bank, Ikigega cya Banki y’Isi gitera inkunga imishinga y’abikorera (International Finance Corporation, IFC) n’abandi bagaragaje ubushake bwo gutanga amafaranga akenewe ngo bishoboke.
Noneho, ni aho kubaka ingamba? Bivuze ko COVID-19 no kwihinduranya kwayo ari twibanire! Ntizacika?