Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo aherutse gutangaza muri The Sun ko raporo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ryahaye Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza rwashingiweho mu gufata icyemezo avuga ko ‘kidahwitse’ cyo kutohereza abimukira mu Rwanda igaragaza uburyarya.
Kuri we ngo ubu ni uburyarya kubera ko, ku rundi ruhande, UNHCR isanzwe ikorana neza n’u Rwanda mu kwita ku mpunzi n’abimukira kandi ikarubishimira.
U Rwanda n’Ubwongereza byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’abimukira yiswe Migration and Economic Development Partnership.
Makolo yabwiye The Sun ko ibihamya bidafututse UNHCR yahaye urukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza ari byo rwashingiyeho rufata umwanzuro w’uko ntawakwizera ko bariya bimukira niboherezwa mu Rwanda bazahaba amahoro, badasubijwe iwabo.
Ati: “ Igitangaje kandi ni uko muri ibyo byose, UNHCR ari umufatanyabikorwa wacu mu kwimurira mu gihugu cyacu abimukira bava muri Libya!”.
Yibaza ukuntu UNHCR yavuga ko u Rwanda ari ahantu ‘hadatekanye’ ku bimukira kandi yarangiza ikarufasha kwakira ‘abimukira’ bavuye muri Libya nk’uko biherutse kugenda ubwo hazaga 169 basanga abandi 1,700 bavuye muri Libya ndetse n’izindi mpunzi 130,000 u Rwanda rucumbikiye.
Abo bimukira bose baje mu Rwanda mu byiciro, ikiciro giherutse kikaba cyari icya 15.
Ibyo byose Makolo yabishingiyeho ubwo yibazaga ati: “ Nonese ubwo buryarya bwa UNHCR bwose ni ubw’iki? Ni gute twaba dufatanyije muri uru rwego ndetse bakaba batwita intangarugero hanyuma bagatanga raporo idushinja biriya?”
Avuga ko abanenga u Rwanda ku muti rwatanze kuri iki kibazo kireba isi, bahura n’ikibazo cy’uko bo nta wundi muti batanga.
Ngo ntibishimiye iyo politiki ariko nanone ntibatanga ubundi buryo babona byakemuka.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kandi anenga ingingo ya UNHCR ivuga ko hari abantu baturuka mu bice runaka by’Isi u Rwanda rudashobora kwakira na gato.
Ibi ngo sibyo kuko abo rwanze kwakira ari abantu babiri barimo uwo muri Syria n’uwo muri Yemen kuko hari ibibazo by’amategeko byabarebaga kandi bitari byarakemuwe.
Yibukije abasomyi ba The Sun ko mu masezerano u Rwanda rufitanye n’Ubwongereza handitsemo ko umwimukira uzazanwa mu Rwanda azahabwa aho atura, agashyirirwaho uburyo bwo kwiyubaka hanyuma akazaka ubuhungiro aho ashaka.
Ni ingingo ireba buri mwimukira wese ugengwa n’ariya masezerano yaba yaremerewe ubuhungiro mu Bwongereza cyangwa ahandi cyangwa se ataranabwemerewe na mba.
Makolo avuga ko imwe mu ntego z’u Rwanda ari uko nta Munyafurika wajya kwangara mu mahanga ngo niho hari ubuzima bwiza ahubwo ko yaguma ku Mugabane we akahubakira ubuzima.
Avuga ko kugira ngo abantu babe muri Afurika neza ari ngombwa ko bagira uburyo bubaka imibereho yabo ikaba myiza aho bari muri Afurika.
Yasabye abanenga ibikubiye muri ariya masezerano kubikora, ariko bakirinda kubahuka u Rwanda.
Kuri we, u Rwanda ni igihugu gikwiye ibyiza kuko nacyo gikora ibyiza, ngo si igihugu cyo gusiga icyasha.