U Rwanda Ruzakira Imikino Y’igikombe Cya Afurika Muri Basket Y’Abatarengeje Imyaka 16

U Rwanda ruzakira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 mu bahungu n’abakobwa kizaba hagati y’Itariki 02 na Nzeri, 2025 imikino ikazabera kuri Pétit Stade mu Murenge wa Remera muri Gasabo.

Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya cyenda rikazitabirwa n’amakipe 12 mu byiciro byombi.

Amakipe abiri ya mbere azabona itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu mwaka utaha wa 2026.

U Rwanda rwaherukaga kwakira iri rushanwa mu mwaka wa 2019.

- Kwmamaza -

Ubwo rwitabiraga irushanwa riharuka mu mwaka wa 2023, mu ngimbi rwabaye urwa gatanu mu mikino yari yabereye muri Côte d’Ivoire.

Rwavuyemo rufite amanota 74-62, mu bangavu ruba urwa gatandatu rutsinze Guinea amanota 54-43.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version