Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwafunguye Ishuri Rikomeye Mu Buvuzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rwafunguye Ishuri Rikomeye Mu Buvuzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 October 2023 7:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi muri Minisiteri y’ubuzima bufatanyije n’ubw’ikigo IRCAD bafunguye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro ikigo abahanga mu buvuzi bwo kubaga indwara zo mu nda bazajya bakoreramo ubushakashatsi.

Ni cyo kigo cya mbere muri Afurika gifite iri koranabuhanga kandi hari Abanyarwanda batangiye kugihugurirwamo.

Prof Jacques Marescaux ukomoka mu Bufaransa akaba ari nawe  washinze iki kigo avuga ko ibigikorerwamo ntaho bitaniye n’ibikorerwa mu bindi bigo nkacyo hirya no hino ku isi harimo no muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Ati: “Twahisemo ko ibizakorerwa mu mashami yacu yose biba bimwe hose muri za IRCAD, ni kuvuga ngo amasomo bazajya biga hano ari ku rwego rumwe n’ibikorwa ku cyicaro gikuru, ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa ni rimwe n’ibyo dukora muri Amerika ndetse n’ahandi hose.”

Prof Jacques Marescaux

IRCAD Africa y’i Masaka irimo  ibice bitandukanye ubariyemo icyumba cyo guhuguriramo abaganga biga kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Harimo n’aho bigira amasomo ajyanye n’ibyo kubaga, ibyumba byo gukoreramo ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rigezweho n’ibindi.

Muri gahunda y’ibyo abaganga bazakorera muri iki kigo, harimo no gukoresha ibyuma byitwa robo bibaga umuntu mu gihe gito kandi neza.

Ku byerekeye u Rwanda, hari umwihariko w’uko muri IRICAD –Africa hari kunozwa umushinga wiswe ‘disrumpere’ wo kwiga uko ubuvuzi bwajya butangwa hakoreshejwe ubwenge karemano (AI).

Ishuri Rikomeye Ry’Ubushakashatsi Mu Buvuzi IRCAD- Africa

Intego ni ukugira ngo hajye haboneka amakuru yizewe mu gihe bavura.

Mu bakora uyu mushinga harimo n’Abanyarwanda.

TAGGED:AbanyarwandaAfurikafeaturedIkigoIkoranabuhangaIndwaraKicukiroMasaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwaganiriye Na UN Ku Mutekano Mu Karere Ruherereyemo
Next Article Bugesera: Bamaze Iminsi Baboheye Inyuma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?