U Rwanda Rwakoze Inoti Nshya Ya Frw 5.000 N’Iya Frw 2.000

Taarifa yamenye ko Banki nkuru y’u Rwanda yakoze inoti nshya za Frw 5000 n’iza Frw 2000.

Iya Frw 5000 ifite ishusho ya Kigali Convention Center naho iya Frw 2000 ifite ishusho y’imisozi igize ikiyaga cya Kivu.

Nta makuru menshi aratangazwa ku ikoreshwa ry’iyi noti izaba ibangikanye n’iyari isanzwe.

Gusa mu bihe baytambutse iyo hasohokaga inoti nshya, isanzweho yahabwaga igihe cyo kuba ikoreshwa ikagenda icika mu mifuka y’Abanyarwanda gahoro gahoro.

Amafoto y’inoti nshya ntarasshyirwa ku mugaragaro.

Izi noti zije mu gihe u Rwanda ruri hafi gutangiza ikoreshwa ry’ifarangakoranabuhana bita Central Bank Digital Currency.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version