Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwashinjwe Kwiba Ingagi Za DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rwashinjwe Kwiba Ingagi Za DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2022 3:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Georges Nzongola-Ntalaja uhagarariye Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumbye aherutse kuvuga ko u Rwanda rushimuta ingagi z’iki gihugu.

Yabivugiye mu biganiro biherutse guhuza abayobozi baganiraga ku kibazo cya Ukraine.

Hari raporo yiswe Virunga Massif Survey iherutse gusohoka ivuga ko u Rwanda rufite ingagi 1,063.

Ni ingagi zibayeho neza kubera ko zirindwa ba rushimusi, zikarindwa n’ibindi byatuma zihungabana.

Kubera iyi mpamvu, abahanga bavuga ko u Rwanda rwatumye ingagi zikurwa ku rutonde rw’inyamaswa bivugwa ko ziri hafi gucika ku isi.

Umuhati wo kuzitaho watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2005 kandi kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze kwita amazina ingagi zigera kuri 350.

N’ubwo umusaruro w’uyu muhati ugaragarira mu mafaranga ava mu bukerarugendo ndetse no mu mibereho myiza y’ingagi, uhagarariye Repubulika ya Demukarasi ya Congo we avuga ko hari n’ingagi u Rwanda rwiba.

Uyu mugabo witwa  Nzongola-Ntalaja yanavuze ko u Rwanda rwiba igihugu cye amabuye y’agaciro ariko Coltan na zahabu.

Georges Nzongola-Ntalaja

Mu mwaka wa 2014, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku isi cyohereje Coltan nyinshi ku isoko mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 2013 u Rwanda rwohereje  amabuye yanganaga na ibilo 2,466,025 by’iryo buye.

Icyo gihe rwari rwihariye 28% by’amabuye angana n’ibilo 8,807,232 bya coltan yari yagejejwe ku isoko.

Byarwinjirije Miliyoni $ 134.

Abashinjaga u Rwanda kwiba amabuye ya DRC baje kubiburira gihamya kubera ko n’urwego rushinzwe kubigenzura rwo muri Amerika rwitwa Dodd-Frank Wall Street Reform and Consumer Protection Act (DFA)  rwasanze nta mabuye y’agaciro u Rwanda rwasahuye abaturanyi barwo.

U Rwanda kandi rusanganywe uburyo bwo gupima niba nta mabuye y’agaciro akurwa ahandi mu buryo butemewe n’amategeko akazanwa mu Rwanda cyangwa akahacishwa ajyanwa ahandi mu buryo butemewe.

Ubwo buryo babwita Minerals Traceability Program.

Ikindi ni uko u Rwanda rufite ibirombe  815 muri byo ibigera kuri 442 bicukurwamo amabuye mu buryo buhoraho.

DRC yo ifite ibirombe 471 muri byo ibigera kuri 365 nibyo bicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo budahindagurika.

Mu mwaka wa 2015 hari raporo yasohotse ivuga ko u Rwanda rucukura amabuye y’agaciro menshi kurusha ikindi gihugu cyose mu Karere ruherereyemo.

TAGGED:AmabuyeDRCfeaturedIbihuguRwandaUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibya Kanye West Bikomeje Kuba Bibi
Next Article Umunyarwandakazi Wo Mu Cyaro Abayeho Nabi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?