Uganda Irashaka Gutora Itegeko Rihana ‘Bidasubirwaho’ Abatinganyi

Caption here (Apophia Agiresaasi, GPJ Uganda)

Inteko ishinga amategeko ya Uganda irashaka gutora itegeko rihana mu buryo budasubirwaho abatinganyi kubera ko ngo ubutinganyi bwugarije umuryango mugari w’abaturage b’iki gihugu.

Muri Uganda hari gutekerezwa itegeko rizahanisha abakora ubutinganya gufungwa imyaka myinshi.

Iri tegeko rizagira akamaro niritorwa n’Inteko ishinga amategeko ya Uganda ariko rigasinywa na Perezida wa Yoweli Museveni.

Umushinga w’Itegeko rihana abakora ubutinganyi muri Uganda uvuga ko  benewabo n’inshuti z’umuntu ukora ubutinganyi bagomba kujya babwira polisi cyangwa abandi bantu ko runaka akora ubutinganyi.

- Advertisement -

Utabikoze azafatwa nk’umufatanyabikorwa.

Mu ntangiriro za Werurwe, 2023 nibwo abagize Inteko ishinga amategeko ya Uganda batangiye kwiga ku mushinga w’itegeko ryo guhana abantu bakora ubutinganyi.

Uko bimeze kose ariko, byose bizaterwa n’ubushake bwa Perezida Museveni.

Niwe uzahitamo gusinya cyangwa kudasinya ririya tegeko.

Narisinya azaba aciye ukubiri na bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bishyigikiye igitekerezo cy’uko ubutinganyi  ari uburenganzira bwa muntu.

Mu mushinga w’itegeko riri kwigwa, harimo ko uwo urukiko ruzahamya ko akora ubutinganyi kandi akabushishikariza abandi ndetse akagira uruhare mu gutuma abana babujyanwamo, azahanishwa gufungwa burundu.

Itangazamakuru cyangwa ubundi buryo buzakoreshwa mu gushyigikira abakora ubutinganyi nabo bazahanishwa igifungo cyangwa ibikorwa byabyo bifungwe.

Ku rundi ruhande, hari itsinda ry’Abadepite rivuga ko ibikubiye muri uyu mushinga ari ibintu n’ubundi bisanzwe biri mu itegeko ryatowe muri Uganda ryitwa Penal Code Act, bityo ko ridakwiye gutorwa.

Amashyirahamwe y’abatinganyi avuga ko ibiteganyijwe muri ririya tegeko, bizashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi bikazagira ingaruka ku baturage ba Uganda muri rusange.

Muri Afurika hari ibihugu 30 bitemera na gato ko abantu bahuje igitsina babana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version