Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwinjiye Mu Kibazo Cy’Umuturage Warwo Wiciwe Muri Kenya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwinjiye Mu Kibazo Cy’Umuturage Warwo Wiciwe Muri Kenya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 August 2023 10:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru avuga ko hari umukozi muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya wagiye aho Rubayita yiciwe ngo akurikirane iby’iki kibazo.

Uyu Munyarwanda uherutse kwica nyuma yo gushyamira n’Umunyakenya bapfa inkumi.

Uriya musore yapfuye ku wa Gatanu taliki 18, Kanama, 2023, agwa ahitwa Iten.

Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi uwitwa Duncan Khamala imukurikiranyeho uruhare mu rupfu rwa Rubayita kuko ngo uyu yari asanzwe akundana n’iyo nkumi.

Rubayita wigeze gukundana n’uriya mukobwa yari amaze iminsi yiyumvamo umuriro w’urukundo bituma ashaka kuza kumugarukira.

Icyakora hagati aho, uwo mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko yari yatangiye gukundana n’uriya Munyakenya.

Muri uko gushaka gusubiranya ibyangiritse mu rukundo, nibwo Rubayita yaje gushyamirana n’uwo musore wo muri Kenya undi amukubita ikintu cyaje kumuhitana.

Ubwo Rubayita yari yasuye uwo mukobwa kuwa Kane  Polisi yo muri Kenya  ivuga ko Khamala na Rubayita barwanye maze uwo Munyakenya asiga amunegekaje ajya gutanga ikirego kuri Polisi ko yahohotewe.

Polisi yaraje isanga Umunyarwanda yahasize ubuzima.

N’ubwo kugeza ubu ikivugwa cyane ari uko uriya musore yazize inkumi yakundwaga na mugenzi we, iperereza riracyakomeje kandi n’u Rwanda rwabyinjiyemo binyuze muri Ambasade yarwo i Nairobi.

The New Times yatangaje ko ifite amakuru yizewe yahawe n’umwe mu bakora muri ambasade, ko bari gukora igenzura ku rupfu rwa Rubayita ndetse ko hari umudiporomate wagiye muri Iten, habereye iyo nsanganya, ni amasaha atandatu uvuye mu murwa Mukuru wa Nairobi.

Rubayita w’imyaka 34 yari umukinnyi wiruka metero 5,000, 10,000, ndetse n’igice cya marato (21km).

Yahagarariye u Rwanda henshi yitabira amarushanwa atandukanye muri Uganda no mu Butaliyani.

Mu kwezi kwa Kamena, 2023  nibwo yaherukaga  kwiruka igice cya marato akoresheje 1:05:34 mu isiganwa rya Kigali International Peace Marathon ryari ribaye ku nshuro ya 13.

TAGGED:AmbasadeAmerikafeaturedKenyaRwandaUmukinnyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tchad Na Ho Ishyamba Si Ryeru
Next Article Abayobozi Bakuru Muri FERWACY Bari Gukirikiranwa Na RIB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?