Ubufaransa Bwemeye Gukura Ingabo Zabwo Muri Niger

Abafaransa barateganya kuvana ingabo zabo muri Niger

Nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya Minisitiri w’Intebe wa Niger hamwe n’ubuyobozi bw’Ubufaransa, byatangajwe ko ingabo z’iki gihugu ziri hagati y’abantu 1200 na 1500 zitangira kuva muri Niger.

Jeune Afrique ivuga ko iki ari igikorwa kizabanzirizwa no kwimura ibikoresho by’intambara birimo imodoka, imbunda n’indege z’intambara z’amoko atandukanye.

Minisitiri w’Intebe wa Niger uherutse gushyirwaho n’abasirikare bahiritse ubutegetsi witwa Ali Mahaman Lamine Zeine niwe uherutse kuganira na Minisiteri y’ingabo z’Ubufaransa bemeranya ko abasirikare babo bagomba kuva ku butaka bw’igihugu kitari icyabo.

Ali Mahaman Lamine Zeine

Muri ibi biganiro, hari aho impande zombi zemeranyije ko umubano hagati ya Niamey na Paris wakomeza cyane cyane ko ari ibihugu byabanye igihe kirekire.

Ku byerekeye itaha rya Ambasaderi w’Ubufaransa muri Niger witwa Sylvain Itté nta kiratangazwa kugeza ubu.

Ubufaransa Bwimye Agaciro Iyirukanwa Ry’Ambasaderi Wabwo Muri Niger

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version