Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuhuza Ni Ingenzi Kurusha Imanza Mu Nkiko- Dr. Ntezilyayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubuhuza Ni Ingenzi Kurusha Imanza Mu Nkiko- Dr. Ntezilyayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 March 2024 9:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibi ni ibyagarutsweho n’abakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda bari bamaze amezi atatu bahugurirwa ku kamaro k’ubuhuza n’uburyo bwakorwa kinyamwuga.

Ayo mahugurwa yahuje abakora mu buganzacyaha, abashinjacyaha n’abacamanza ndetse ndetse n’abunganira abandi mu nkiko.

Abahuguwe bavuga ko basobanukiwe n’uko ubuhuza ari amasomo akwiye gutangwa kinyamwuga, ntibibe ibintu runaka akora binyuze mu gushyira mu gaciro no mu buryo abyumva.

Umwe muribo witwa Bagabo avuga ko bigishijwe uburyo ubuhuza bwa kinyamwuga bukorwa.

Ati: “ Abantu bose bakora ubuhuza ariko siko abantu bose bakora ubuhuza bwa kinyamwuga. Ubu twashoboye gutozwa uburyo bwo gukora ubuhuza bya kinyamwuga”.

Intego y’ubuhuza ni ukugabanya imanza zijya mu nkiko, inyinshi zigakemurwa binyuze mu buhuza.

Gukora ubuhuza bishingira ku ukubanza kumva neza ibibazo hagati y’abafitanye ibibazo hanyuma ukumva uburyo bw’ubuhuza wakoresha ngo ubunge.

Ku rundi ruhande, abahanga mu by’amategeko bavuga kuba hari ibibazo byakemuwe na Gacaca binyuze mu kuburanisha imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi, bivuze ko hari n’ibindi byakemurwa n’ubuhuza buramutse bukoze neza.

Me Moïse Nkundabarashi uyobora urugaga rw’abavoka mu Rwanda avuga ko ubuhuza ari bumwe mu buryo bwiza bwakoreshwa mu gukemura amakimbirane bikarangira amahoro bitabaye ngombwa ko habaho urubanza n’irangizarubanza.

Irangizarubanza ni uburyo bwa nyuma bwo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’urukiko  kandi riherekezwa n’uko uwatsinzwe asigarana akangononwa.

Nkundabarashi avuga ko urwego rw’ubutabera mu Rwanda rufite ikibazo cy’imanza nyinshi zitaraburanishwa kandi zidasiba kwiyongera.

Kuri we, ubuhuza bwagabanya umubare w’izindi manza zinjizwa mu nkiko zigatinda kuburanishwa kubera ubuke bw’abacamanza ndetse bikagabanya n’amafaranga ababuranyi batanga mu gihe cyose cy’urubanza.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Prof Faustin Ntezilyayo nawe ashima ko ubuhuza ari ingenzi mu butabera bwunga.

Ashima ko umubare w’abuhugurwa mu by’ubuhuza wiyongera kandi akavuga ko abo ari abantu b’ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Yasabye abahuguriwe gukora ubuhuza kinyamwuga.

Ati: “ Ndabasaba gukomeza gukarishya ubwenge bwanyu kugira ngo muzafashe abaturage kugera ku butabera bunyuze mu mahoro”.

Ntezilyayo yashimiye abantu bose bagira uruhare mu gufasha ubutabera bw’u Rwanda kugera ku ntego zabwo zo kubanisha Abanyarwanda mu mahoro.

Akamaro k’ubuhuza mu rwego rw’imari

Inzego z’ubutabera mu Rwanda zivuga ko akamaro k’ubuhuza mu manza Abanyarwanda baburana, harimo no kuzigama amafaranga yari buzakoreshwe mu manza kuva zitangiye kugeza zirangiye.

Imibare yigeze gutangazwa n’Urukiko rw’ikirenga ivuga ko hagati y’umwaka wa  2019 n’uwa 2022, imanza 3000 zaciwe binyuze mu buhuza, bituma Frw 11, 133, 217, 956  azigamwa kubera ko atigeze yishyurwa muri iyo kurukuru yo mu nkiko.

Bivuze ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu bindi byagiriye abantu akamaro n’igihugu muri rusange.

Mu mibanire y’Abanyarwanda kandi hashinzwe  n’Urwego rw’Abunzi.

Ni urwego rufite inshingano  zireba ibigendanye n’ imbonezamubano kandi abakora muri uru rwego bareba imanza zifite agaciro katarenze Miliyoni Frw 3.

Mu mwaka wa 2018 amabwiriza yagengaga ubuhuza yaravuguruwe ashyirwa ku rwego rwo kuba mu miburanishe y’ibyaha biregerwa mu nkiko.

Intego y’ubutabera bw’u Rwanda ni ugufasha abafitanye ibibazo kwiyunga, bigatuma bakomeza kubana neza n’ubwo hari ibyo babaga bapfa.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo avuga ko ubuhuza buzakomeza kwitabwa ho kugira ngo butange umusaruro bwitezweho.

TAGGED:AbanyarwandaAmahorofeaturedImanzaNtezilyayoUbuhuzaUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Namuhoranye Yashimangiye Ubushake Bw’u Rwanda Mu Gushyigikira Umutwe EASF
Next Article Muhanga: Amayeri Yo Kurigisa Imari Ya Leta Yamenyekanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu Rwanda

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?