Abana Bato Babwiwe Ibyiza Byo Gutwara Indege

Abana biga mu kigo kitwa Green Hills Academy basuye ikibuga cy’indege cya Kigali berekwa ibice bikigize.

Binjijwe no mu ndege kugira ngo barebe uko imbere hasa.

Byakozwe mu rwego rwo kubatinyura ngo barebe uko indege bajya bumva iguruka ivuga cyane iba iteye.

Ku rubuga rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege handitsweho ko byakozwe mu rwego rwo kubakundisha no kuzaba abapilote b’ejo hazaza.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ikigo gitwara abagenzi mu ndege Rwandair, Yvonne Manzi Makolo nawe avuga ko bariya bana ari icyizere cy’abapilote b’ejo hazaza u Rwanda ruzakenera.

Abahanga mu mitekerereze n’imikurire y’abantu bemeza ko iyo umwana akundishijwe umwuga akiri muto ‘ashobora cyane’ kuzakura aharanira kuzawukora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version