Uburundi Bukomeje Kwinangira Ngo Ntibuzafungura Umupaka N’u Rwanda 

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

Abavugizi b’inzego za Leta y’ u Burundi basubije ibibazo byabajijwe n’abanyamakuru n’abaturage mu kiganiro rusange cyabaye ku wa 27, Werurwe, 2026 mu Ntara ya Butanyerera, Komini Kayanza, bongera kwemeza ko ititeguye gufungura umupaka iki gihugu gisangiye n’u Rwanda.

Umunyamabanga mukuru wa Leta akaba n’umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Jérôme Niyonzima, yagarutse ku bibazo bibiri Burundi Iwacu yemeza ko ari iby’ingenzi ari byo: ifungurwa ry’umupaka hagati y’u Burundi n’u Rwanda n’ikibazo gikomeje cy’ibura rya lisansi.

Ku bijyanye n’umubano n’u Rwanda, Guverinoma y’u Burundi yakomeje gufata umurongo ukakaye.

Jérôme Niyonzima yavuze ko gufungura imipaka bidateganywa vuba aha keretse u Rwanda rubanje kubahirizwa ibyo rusabwa n’u Burundi.

Yibukije inkomoko y’ukutumvikana kwa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi, avuga ko hari abantu bashakishwa n’ubutabera( mu Burundi babwita ubutungane) bacumbikiwe mu Rwanda, bamwe muri bo bakaba bashyigikira imitwe yitwaje intwaro igaba ibitero mu Burundi.

Yongeyeho ko u Burundi busaba u Rwanda gufatanya mu gutanga abo bantu.

Ati: “Icyemezo kiri ku ruhande rw’u Rwanda,” agasobanura ko gutera intambwe bizaterwa n’ibikorwa bifatika bizakorwa n’u Rwanda.

Yanavuze ko nta biganiro byemewe biri kuba ubu hagati ya Kigali na Gitega.

Abajijwe niba nyuma y’imyaka icumi abo bantu bakiri ikibazo ku Burundi, yasubije ashimitse ati: “Nyuma y’imyaka icumi, ubugome bw’umuntu bushobora kugabanuka cyangwa kwiyongera. Ibyo bizagaragara nibasuzumwa hakarebwa niba barahindutse.”

U Rwanda rwo ruvuga ko nta mupaka uruhuza n’u Burundi rwigeze rufunga, bityo ko igihe Abarundi bazabishakira ari bo bazawufungura.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yahaye abanyamakuru mu mezi ane ashize, yavuze ko Abarundi ari bo bafunze uwo mupaka.

Ati: “Na mbere hose no mu gihe cyo gufunga iyo mipaka nta ruhare u Rwanda rubifitemo. Abarundi nibo bahisemo gufunga imipaka tubabwira ko aho bazashakira kuyifungura bazabikora. Twebwe ntabwo twigeze dufunga.”

Kagame kandi yavuze ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze rushaka kugira abaturanyi rutabanye neza n’abo.

Ku byerekeye ibiherutse kuvugirwa mu Burundi, ku kibazo cy’ibura rya lisansi, wa muyobozi ushinzwe kuvugira Guverinoma y’iki gihugu, yemeye ko hari ibibazo mu kuyibona ariko asaba abantu kudakabya.

Yasobanuye ko kwiyongera k’ikoreshwa rya lisansi bishobora no kugaragaza ko ibikorwa by’ubukungu byiyongereye.

Ariko nanone yagaragaje ko hari ibibazo by’imbere mu gihugu, nko kuba hari amasoko ahabwa abayitumiza hanze atemewe n’amategeko no kubika lisansi mu buryo butemewe, bikagira ingaruka ku isaranganywa ryayo.

Yanahumurije abaturage ku bijyanye n’ingaruka z’ibibazo mpuzamahanga, avuga ko bitagomba kugira ingaruka zikomeye ku kubona lisansi mu Burundi.

Yavuze ko Guverinoma iri gukora ibishoboka byose ngo ikibazo gikemuke, harimo kongera ibyo igihugu gitumiza hanze no kunoza uburyo bwo kuyikwirakwiza.

Mu ngamba zafashwe harimo gutangaza kenshi sitasiyo zifite lisansi kugira ngo byorohere abaturage kuyibona.

Yanavuze ko igihugu cyizeye kongera amafaranga ava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo bifashe ubukungu no gukemura ibi bibazo.

Ikibazo cyo “gusubizwa iwabo ku ngufu” kw’impunzi z’Abarundi nacyo kiri mubyo Abarundi bakeneyeho ibisobanuro.

Kugeza ubu, abarenga ibihumbi 140 bararebwa n’iki kibazo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano n’Imibereho myiza, Pierre Nkurikiye, yasobanuye ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi zo muri Tanzaniya.

Ku birebana n’impungenge z’uko hari abirukanwa ku ngufu, yavuze ko Guverinoma ibona ko atari ko bimeze, ko ahubwo gutahuka bikorwa ku bushake kandi byumvikanweho hagati y’ibihugu.

Yagize ati: “Abatahuka bose baba babyiyemeje, kandi bafashwa kongera kwiyubaka mu mibereho n’ubukungu bageze mu Burundi.”

Yavuze ko ubu hari Abarundi bagera ku 143,000 baba mu nkambi zo muri Tanzaniya, cyane cyane ahitwa Nduta na Nyarugusu.

Yasobanuye ko gutahuka kwabo bikorwa ku bufatanye bw’u Burundi, Tanzaniya n’Ishami rya UN ryita ku mpunzi.

Yongeyeho ko mbere byari biteganyijwe ko buri cyumweru hatahuka abantu 3,000, ariko ubu umubare wariyongereye ugera ku bantu hafi 9,000 mu cyumweru, bigaragaza ko gahunda iri kwihuta.

Yagize ati: “Aba ni Abarundi basubira iwabo, tugomba kubakira.”

Byari biteganyijwe ko inkambi ya Nduta izafungwa ku wa 31, Werurwe, 2026, iya Nyarugusu igafungwa muri Kamena 2026.

Ariko mu nama yabaye ku wa 18, Werurwe, 2026, hafashwe icyemezo cyo kongera ukwezi kumwe kugira ngo gahunda yo gutahuka itegurwe neza.

Pierre Nkurikiye yavuze kandi ko Guverinoma y’u Burundi yiteguye kwakira abaturage bose bifuza gutaha.

Ku mpunzi z’abaturage ba DRC 

Ku birebana n’impunzi zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu Burundi, yavuze ko abifuza gusubira iwabo bemerewe kubikora, ariko bagomba kubanza kubisabira uburenganzira inzego zibishinzwe no kubahiriza amategeko abigenga.

Ifoto:Jérôme Niyonzima

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *