Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 May 2025 10:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Yakiriwe n'igikomangioma cya Arabie Saoudie Mohamad Bin Salman.
SHARE

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida wa Amerika Donald Trump yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite mu ruzinduko rwa mbere akoreye mu Burasirazuba bwo Hagati. Intego ni ukwagura ubucuruzi.

Ataragera no ku butaka, indege ye bita Air Force One yasanganiwe n’indege z’intambara z’Arabie Saoudite ngo zimuherekeze kugeza yururutse.

Igikomangoma cy’ubu bwami Mohammed Bin Salman niwe waje kumwakira ku kibuga cy’indege.

Trump yajyanye n’itsinda rigari rya ba rwiyemezamirimo bo muri Amerika, ikimenyetso gikomeye cy’uko ashaka kuganira ku bukungu muri rusange.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

BBC yemeza ko kuba Trump yabanje gusura ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ari ikimenyetso cy’uko Amerika itagishishikajwe cyane no gukorana n’ibihugu by’Uburayi na Canada nk’uko byagendaga iyo Perezida wa Amerika watowe yasuraga amahanga ku nshuro ya mbere.

Ubusanzwe iyo Perezida wa Amerika yatangiraga ingendo hanze y’igihugu cye, yabanzaga mu Bwongereza, muri Mexique no muri Canada.

Uruzinduko rwa Trump muri kiriya gice cya Aziya arazukomereza muri Qatar no muri Leta ziyunze z’Abarabu, ibihugu bitatu bifite ubukire buhambaye kurusha ibyinshi ku isi.

Muri Arabie Saoudite, Trump n’abagize itsinda ayoboye barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga akaba n’Umujyanama we mu by’umutekano, Marco Rubio, araganira n’abashoramari bo mu bwami bwa Arabie bagize Ihuriro ry’ubucuruzi bita Saudi-US Investment Forum.

Muri Israel ho bavuga ko nubwo mu bihugu azasura bo batarimo, ariko Minisitiri wabo w’Intebe Benyamini Netanyahu ari we muyobozi wa mbere mu bayobora Uburasirazuba bwo Hagati wahuye na Trump.

- Advertisement -

Narangiza urugendo rwe muri Arabie Saoudite, azarukomeza muri Qatar kuri uyu wa Gatatu hanyuma bucyeye bw’aho akomereze muri Leta ziyunze z’Abarabu.

Hari amakuru avuga ko ateganya kandi kuzaca muri Turikiya akahahurira na Perezida wa Ukraine, Zelensky,  ushobora kuzaba ari kumwe na Putin cyangwa undi azaba yohereje.

Ku byo ari buganire n’abo muri Arabie Saoudite harimo cyane cyane ibyerekeye ingufu nk’uko Minisitiri w’ishoramari muri ubu bwami witwa Khalid al-Falih abivuga.

Ati: “ Nubwo ibyerekeye guteza imbere urwego rw’ingufu biri mu by’ingenzi ibihugu byacu biri buganire, sinabura kubabwira ko mu myaka myinshi itambutse ishoramari hagati yacu twembi ryikubye kenshi ndetse kenshi cyane”.

Umwe atanga ingufu undi agatanga umutekano…

Arabie Saoudite iha Amerika ibikomoka kuri petelori nayo ikayirindira umutekano ikayiha n’amadolari menshi.

Umubano hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Arabie Saoudite ushingiye ku bintu bibiri: Ingufu n’umutekano.

Mu binyecumi byinshi by’imyaka yatambutse, Washington yasinyanye amasezerano na Riyadh y’uko aba bazaha Amerika ibikomoka kuri petelori hanyuma nayo ikabarindira umutekano.

Hari umuhanga witwa Dr Edy Cohen uvuga ko muri Israel hari bamwe bavuga ko uruzinduko Trump ari gukorera mu Burasirazuba bwo Hagati rugamije kwigizayo Israel, akemeza ko ababibona batyo bibeshya.

Edward Haïm Cohen Halala avuga ko Abanyamerika ari bo batumye Abarabu bakira, bityo ko Trump ari we ‘BOSS’ wabo.

Avuga ko uruzinduko ari gukorera muri kariya karere rugamije kurushaho kubigarurira binyuze mu gusinyana amasezerano  n’ibihugu bitatu bya mbere bikize mu Birabu.

Iran isanzwe ari umwanzi wa Israel.

Dr. Cohen usanzwe ari umunyamakuru w’Umuyahudi ariko ukomoka muri Lebanon yabwiye The Jerusalem Post ati: “ Si Abarabu bari gukoresha Trump ahubwo niwe uri kubakina umukino. Ibihugu byo mu Kigobe cya Gulf birindirwa umutekano na Amerika ngo Iran itabizengereza, muri Qatar hari ibirindiro by’ingabo z’Abanyamerika, Arabie Saoudite bayigurira Petelori… Kuri njye rero Trump niwe Boss wabo bose”.

Abanyamerika nibo bacungira umutekano ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ngo bidahungabanywa na Iran.

Avuga ko hagati y’ibi bihugu by’Abarabu ubwabyo harimo guhiganirwa kugira ijambo imbere y’Amerika kandi Qatar ishaka kuza imbere muri ibyo byose.

Yemeza ko iki gihugu cyamaze kugira ijambo rinini mu Barabu bose, umwanya cyasimbuyeho Misiri.

Abanya Qatar ntacyo babonera ubuntu kuko bafite amadolari menshi cyane abemerera kugura icyo ari cyo cyose ku isi bityo biteguye gukora uko bashoboye bakaba aba mbere mu Barabu aho bava bakagera ku isi.

Ibi ni ibyemezwa na Dr. Cohen.

Agira inama Israel ko ikwiye gukora uko ishoboye ikitambika uwo muhati wa Qatar kuko uteye ubwoba.

Avuga ko Israel igomba kwegera Amerika ikayereka ko Qatar ari kirimbuzi, ko itera inkunga iterabwoba ku isi bityo ngo wenda byazatuma Doha idakomeza umuvuduko ifite mu kwigarurira umutima w’Abanyamerika.

Indi ngingo avuga ko idakwiye guhuma amaso Israel ni ubuhuza Qatar iherutse gukora hagati yayo na Hamas.

Kuri we, ibyo ntibyagombye kuba iturufu yo kumva ko Qatar ihambaye imbere ya Israel.

TAGGED:AbarabuAmahangaAmerikaArabiefeaturedIsraelQatarSaouditeTrumpUruzinduko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52
Next Article Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?