Ubutwari Bw’Abanyarwanda Bwabagejeje Kuri Byinshi

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda hari ibyo rwari rwaragezeho. Hari imihanda ya kaburimbo yari ihari, imiturirwa, ibibuga by’umupira w’amaguru, amashuri n’ibindi.

Uwavuga ko  nta terambere na mba ryari riri mu Rwanda yaba abeshye.

Nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Leta y’ubumwe n’ubwiyunge yarongeye yubaka u Rwanda mu ngeri zitandukanye cyane cyane ko hari byinshi Intambara yari yarasenye ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi irushaho kubizambya.

Yo yahitanye abantu bari bafitiye igihugu akamaro harimo abaganga, abarimu, abanyabukorikori, abahanzi n’abandi.

- Advertisement -

Buri taliki 01, Gashyantare, buri mwaka Abanyarwanda bazirikana ubutwari bwabaranze kuva bahanga u Rwanda.

Uretse no kuba atari ngombwa kubyandika mu nyandiko nto nk’iyi, ntibinoroshye kuvuga amateka yose uko yakabaye y’intwari z’u Rwanda nka Rwabugiri, Ruganzu, Rudahigwa, Muhigirwa, Bisangwa, Muvunyi, Rwigema, n’abandi.

Taarifa yasubije amaso inyuma ireba uko ibintu byahoze haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yayo gato ibigereranya n’aho u Rwanda rugeze muri iki gihe hanyuma ibyandika mu ncamake.

Mu Bukungu…

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yayo gato inzu z’Abanyarwanda benshi zari zisakaje ibyatsi, zihomesheje ibyondo, imbariro ari imbingo.

Inzu y’amatafari ya rukarakara cyangwa ahiye yari iya Konseye, Burugumesitiri, Monoteragiri( moniteur-agri) cyangwa umwarimu nawe ufite ijambo mu bandi.

Abacuruzi bakomeye nabo hari abari bafite inzu zubakishije amatafari ahiye ndetse zirimo na sima ariko si benshi bagiraga ubwiherero buri mu nzu imbere.

Inzu y’amatafari ahiye yabaga izwi mu rusisiro, abantu benshi bayitangarira!

Hashize imyaka ‘itari myinshi cyane’ Leta y’u Rwanda iciye nyakatsi.

Mu gihe henshi mu Rwanda hari nyakatsi, nta minsi yashiraga utumvise ko ku gasozi runaka nyakatsi ya runaka yafashwe n’inkongi.

Bisa n’aho muri iki gihe nyakatsi yabaye umugani kubera politiki ya Leta y’u Rwanda yo kuyica mu baturage.

Guca nyakatsi byajyaniranye no gutuza abaturage ku mudugudu.

Gutura ku mudugudu bwabanje gutonda Abanyarwanda kuko bari bamenyereye ko buri rugo rubaho rwitaruye izindi, mu rutoki cyangwa ku ikawa ya runaka.

Imihanda yatangiye gucibwa hafi y’imidugudu, amashuri arubakwa, ibintu bitangira guhinduka ubwo!

Uko imidugudu yarushagaho kwaguka n’imihanda nayo ikaba myinshi mu nkengero zayo ni ko abantu batangiye gukora barubaka, ubu hari imiturirwa isa neza kandi irimo ibikenewe byose wasanga n’ahandi ku isi mu bihugu byateye imbere.

Mu rwego rwo gutuma Abanyarwanda basirimuka, Leta yatangije ubukangurambaga bwo kubwira abaturage akamaro ko kwambara inkweto.

Gusohoka iwawe utambaye inkweto byatangiye gufatwa nk’ikibazo bityo ababyeyi barabyimenyereza babimenyereza n’urubyaro rwabo.

Kwambara inkweto byatumye indwara ziterwa no gukandagira umwanda zigabanuka kandi byongera n’ubusirimu mu bantu.

Iyi myitwarire ya gisirimu yagendanye no guca ibyo kwihagarika ku muhanda no kunywera itabi mu ruhame.

Abanyarwanda bafashe  umuco wo gushaka aho bihagarika ndetse ntibatinya no gutira ubwiherero bakihagarika iyo bakubiwe ku rugendo.

Dufatiye urugero mu mujyi wa Kigali, ubona ko Leta yashyizeho ubwiherero rusange ndetse n’ahantu ho kujugunya uducupa twa Pulasitiki abantu bamazemo amazi cyangwa umutobe.

Ntibisanzwe kubona Umunyarwanda unywera itabi mu muhanda.

Ndetse no mu tubari haba hari ahagenewe kunywererwa itabi.

Ubukungu bw’Abanyarwanda bwarazamutse bigera n’aho batangiye gutunga ibyuma by’ikoranabuhanga birimo za telefoni zigendanwa, mudasobwa…ndetse ibi bikoresho byose ubu  bikoresha murandasi.

Ikindi ni uko Abanyarwanda bakangutse bamenya gucuruza.

Hari umubyeyi ukuze uherutse kuganiriza Taarifa avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abacuruzi n’abakozi baba aba Leta cyangwa abikorera bagiraga amasaha yo gufunga serivisi bakajya kuruhuka.

Ati: “ Mu gihe cyabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, saa sita zarageraga serivisi zigafunga, abantu bakajya kuruhuka bakaza kugaruka saa munani. Ubu haje imyumvire y’uko abantu barira no mu kazi bagakora.”

Kubera ko iterambere ari urugendo, birumvikana ko hakiri byinshi ariko n’ibyakozwe si ibyo kwirengagizwa.

Mu Buzima…

Uretse kuba Abanyarwanda barize gukaraba intoki, bakambara inkweto, Leta yabafashije kumenya indi myitwarire ikwiye umuntu wiyubaha harimo no kudacira aho abonye hose.

Gucira aho umuntu abonye hose ni kimwe mu bikwiza indwara zirimo n’igituntu.

Iki gituntu kigeze kwica Abanyarwanda benshi ndetse kibica gufatanyije na Malaria.

Iyi Malaria yaje kugabanywa n’uko Leta yafashije abaturage kubona inzitiramibi ndetse ziteye umuti, ikanabashishikariza kuziraramo.

Ntibyatinze imibare y’abo ihitana iragabanuka kandi abenshi bari abana n’abagore batwite kuko ari bo yibasira kurusha abandi.

Leta y’u Rwanda yakoranye n’abafatanya bikorwa bayo ifasha abaturage bayo barwaye diyabete na hepatite kubona imiti ibafasha kuramba.

Ntawakwibagirwa imiti igabanya ubukana bwa SIDA yari icyenewe kuko iyi ndwara yari igiye kumara Abanyarwanda.

Uko imyaka yahitaga indi igataha, niko ubuzima bw’Abanyarwanda bwarushaga ho kuba bwiza biturutse kuri politiki ziboneye.

Haje gushyirwaho n’uburyo bwo guha abana ibinini byica inzoka kandi guhunda yo kubakingiza irushaho gushyirwamo imbaraga.

Ababyeyi batwite bashyiriweho uburyo bwo kwibutswa kubyarira kwa muganga kandi bakajyana n’abagabo babo kugira ngo baveyo bamenye icyo bakora ngo baringanize urubyaro kuko kutaruringaniza nabyo bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage.

Muri iki gihe ubu bukangurambaga bukorwa n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abantu b’inararibonye mu muryango nyarwanda bitwa inshuti z’umuryango.

Kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda burushaho kuba bwiza, Leta yubatse ibitaro bikuru, ifatanya n’abikorera kubaka ibindi bitaro n’amashuri yigisha iby’ubuzima n’ubuvuzi.

Uyu muhati warazamutse ugera no ku rwego rwo kwegereza abaturage amavuriro mato bita postes de santé.

Postes de santé zifasha abaturage batuye mu mudugudu runaka kubona serivisi z’ubuzima z’ibanze nko kuvura abana bagize uburwayi butunguranye ariko bworoheje budasaba kujya ku bitaro bikuru n’ibindi.

Ubwisungane mu buzima( mutuelle de santé) nabwo bwabaye uburyo bwiza bwo gufasha Abanyarwanda badafite amakoro kubona serivisi z’ubuzima bishyuye macye andi agatangwa na bagenzi babo.

Kugira ngo ubu bwisungane buzumvye nabyo byafashe igihe.

Ntiwavuga urwego rw’ubuzima mu Rwanda ngo wibagirwe aho Abanyarwanda bageze barwanya COVID-19. U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika byakingiye COVID-19 ababituye benshi kandi mu gihe gito.

Ingamba rwafashe zo gukumira iki cyorezo harimo na Guma mu rugo eshatu zatumye abacyanduye n’abo cyahitanye bataba benshi nk’uko hari ahandi ku isi byagenze kubera gutinda gufata izi ngamba.

Mu Bubanyi n’Amahanga…

U Rwanda nk’igihugu rwagombaga kandi n’ubu rugomba kubana n’ibindi bihugu.

Nk’uko Abanyarwanda ubwabo babiciyemo umugani, nta zibana zidakomanya amahembe, ariko icy’ingenzi muri Politiki mpuzamahanga ni ukureba ibifitiye abaturage akamaro karambye.

Uretse kuba Leta y’u Rwanda yarakoze uko ishoboye ngo irinde abaturage ibyago bari butezwe n’abanzi babo, yakoze k’uburyo itangiza kandi ihamya umubano n’ibihugu bikomeye.

Ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda bwashoboye gukorana neza n’ibihugu byinshi bikomeye birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Bushinwa, u Bufaransa, u Bwongereza, u Buhinde, Turikiya, Qatar, Israel, Denmark n’ibindi.

Ku mugabane w’Afurika, u Rwanda rurubashywe kubera ko rugira uruhare mu bihabera bigamije ko abatuye uyu mugabane bagira amahoro n’umutekano birambye.

Hashize igihe kinini rushimirwa uruhare rugira mu kugarura amahoro muri Centrafrique, muri Sudani y’Epfo, muri Haïti  n’ahandi.

Muri iki gihe rwakoranye na Mozambique irwemerera kuyifasha kwirukana ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Mu kubana n’amahanga, u Rwanda rufitanye amasezerano y’imikoranire na Qatar arimo no kurufasha kubaka ikibuga cy’indege kizaba ari icya mbere muri Afurika y’i Burasirazuba kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera.

U Rwanda rufite isoko ridasiba kuzamuka ry’’ikawa yarwo haba mu Bushinwa ndetse no mu bindi bihugu by’Aziya nka Leta zunze ubumwe z’Abarabu n’ahandi.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 02, Gashyantare, 2022 i  Abu Dhabi  harabera igikorwa cyo kwereka abitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga riri kuhabera, ibyiza u Rwanda rwaje kuhamurikira.

Kuba u Rwanda rwaragiye mu Muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza n’ibikoresha Igifaransa nabyo ni indi ntsinzi mu by’ububanyi n’amahanga.

Mu rwego rw’Umutekano…

Umutekano w’Abanyarwanda ni cyo kintu cy’ingenzi Leta yitaho kurusha ibindi.

Ibi kandi birumvikana kuko Abanyarwanda bazi icyo kutagira umutekano bivuga.

N’ubwo ntawavuga ko u Rwanda rutekanye ijana ku ijana, ariko rwakoze uko rushoboye rwikiza abari barufiteho imigambi mibisha.

Haba nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu myaka yakurikiye kugeza ubu, ubuyobozi bw’u Rwanda bwakoranye n’inshuti zarwo kugira ngo abarwanga babone ko bibeshya.

Mu  mateka ya vuba aha, birazwi ko hari abantu bafashwe bashyikirizwa ubutabera mu Rwanda bakurikiranyweho ubugizi bwa nabi bakoreye Abanyarwanda ku butaka bw’u Rwanda.

Uw’ibanze ni Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25 ari kumwe n’abo bakoranaga barimo n’uwari umuvugizi we witwa Callixte Nsabimana wiyise Sankara.

Sankara yaburanye  asaba ko yagabanyirizwa igihano kikava ku gifungo cy’imyaka 20 kikaba imyaka itanu.

Hari n’abandi bafashwe barimo (Rtd) Major Habib Mudathiru, Sankara, Bazeye n’abandi.

Imbere mu gihugu, inzego z’umutekano zarubatswe guhera ku rwego rw’isibo.

Buri muturage asabwa kuba ijisho rya mugenzi we, ntihagire icyago kimugeraho kandi hari uburyo bwo kugikumira.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho urwego rushinzwe kuyihuza n’abaturage rwitwa Community Policing, uru rwego rukagira inshingano zo gufasha abaturage kumenya uko bo ubwabo bakwicungira umutekano kandi bagakorana nayo muri uru rwego.

Mu mikino n’imyidagaduro…

Imikino n’imyidagaduro mu Rwanda iri gutera imbere. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda hari sitade z’umupira w’amaguru ariko ubu zarongerewe.

Hari n’izavuguruwe ndetse n’iziteganyijwe kubakwa.

Nyagatare haba Stade bita Gorogota yuzuye vuba, mu Bugesera haba indi sitade yubatswe mu Murenge wa Nyamata.

Hari ibibuga by’indi mikino byabutswe birimo ibya Gulf, ibya Basketball( urugero ruhebuje rukaba BK Arena), n’ibindi biteganyijwe kubakwa mu mirenge n’utugari tw’Umujyi wa Kigali.

Ku byerekeye imikino ariko hari icyitaragenda neza!

Icyo ni ugutegura abana bakiri bato kugira ngo bazavemo abakinnyi bakomeye mu mikino itandukanye.

Icyakora Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza ko hari umushinga izafatanya n’abo mu Ikipe ya Paris Saint –Germain wo gutoza abana b’u Rwanda umupira w’amaguru bakiri bato.

Mu myidagaduro, naho u Rwanda rwateye intambwe. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, mu Rwanda hari za Orchestres Impala, Nyampinga, Pakita n’izindi.

Bari abahanga cyane mu gukoresha ibyuma bya muzika bicurangwa mu buryo bw’imbonankubone( live music).

Ariko ikoranabuhanga ryazanye ubundi buryo bwo gukora umuziki bwifashisha mudasobwa, ibyuma bita mixers n’ibindi.

Abahanzi ba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakoresha ubu buryo bugezweho ariko nabo babanje kuvunika kuko iri koranabuhanga ryarabahenze.

N’ubwo banengwa kuvanga indimi ni ukuvuga Ikinyarwanda n’izindi ndimi, ariko bigaragara ko nabo batabikora kuko banze Ikinyarwanda ahubwo babikora kuko ari ho isi y’ubu igeze.

Ntabwo waririmba mu Kinyarwanda gusa kandi isoko ry’aho ushaka kugurisha ibihangano byawe ryaragutse cyane rikarenga u Rwanda rikagera muri Aziya, Amerika n’u Burayi.

Abahanzi b’ubu bahanga batagamije kugurishiriza kuri casette ahubwo bahanga kugira ngo bagurishirize kuri murandasi bikozwe n’ibigo nka spotify cyo muri Suède n’ahandi.

Mu kurangiza iyi nyandiko, birakwiye ko urubyiruko rw’u Rwanda rubona ko ababyeyi barwo n’abayobozi b’u Rwanda berekanye ubutwari bubaka u Rwanda rugera aho ruri ubu.

Rukwiye gukomeza muri uyu mujyo kandi rukiyemeza ko nta kizabisubiza inyuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version