RDF Yafashe Intwaro Nyinshi Zari Zarahishwe N’Ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda hamwe na Polisi yarwo baherutse kuvumbura ahantu hari hahishe intwaro nyinshi z’abarwanyi bo muri Mozambique. Bazivumbuye mu gace ka Mbau mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Cabo Delgado ahitwa Mocimboa da Praia.

Bivugwa ko ziriya ntwaro zari zarahahishwe mu mwaka wa 2021.

Ni intwaro z’ubwoko butandukanye zirimo imbunda nto, imbunda nini zisanzwe n’izindi zishobora kurasa kure.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo, handitse ko ingabo z’u Rwanda na Polisi bakurikiranye ziriya nyeshyamba bazigiza kure ndetse baza kuvumbura ahantu zari zarahishe ziriya ntwaro.

- Advertisement -

Aba barwanyi bari barahishe ziriya ntwaro ahitwa Siri 1 na Siri 2 mu Mbau.

Kuba ziriya ntwaro zarafashwe, ngo ni igikorwa cyiza kubera ko bizabuza abarwanyi kongera kuzikoresha mu bikorwa byazo byo guhunganya abatuye Cabo Delgado.

Maj Gen Eugene Nkubito uyobora ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique aherutse kuvuga ko  kuva inzego zu Rwanda zishinzwe umutekano zagera muri kiriya gihugu zasenye ibirindiro byose by’ibyihebe byari mu Turere twa Muidumbe, Mocimboa da Praia na Palma.

Ni akazi avuga ko bakoze bafatanyije n’ingabo za Mozambique.

Gen Nkubito yagiye kuyobora ingabo z’u Rwanda muri Mozambique asimbuye Major General Innocent Kabandana.

Ni ngombwa kuzirikana ko na Polisi y’u Rwanda yoherejeyo abapolisi.

Ku ikubitiro uduce tubiri twa  Mocimboa da Praia na Muidumbe ni two  twari twarigaruriwe burundu n’ibyihebe mu gihe utundi tune muri dutandatu tugize Cabo Delgado, ibyihebe byatugabagamo ibitero shuma.

Gen Nkubito avuga ko imibare afite yerekana ko abantu 3,100 bishwe n’ibyihebe byavaga mu bice bitandukanye bya kariya gace kanini cyane kuko karuta u Rwanda inshuro enye.

Muri bo harimo abantu 80,000 barahunze.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda na Polisi bamaze umwaka urenga bageze muri kiriya gice cya Mozambique.

Nyuma yo gukubitwa inshuro n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza SADC mu mezi make yakurikiye iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda na Polisi muri kiriya gice,  abarwanyi bari  barigaruriye Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bahinduye umuvuno bakerekeza mu Ntara ya Nampula ndetse no mu Majyepfo ya Cabo Delgado.

Bashakaga kujya gushinga ibirindiro muri Niassa ariko naho ingabo z’u Rwanda zirahabirukana.

Icyakora ntibacitse intege burundu kuko hashize igihe hari amakuru avuga ko bashinze ibirindiro mu Ntara ya Nampula.

Muri ako gace niho bahisemo guca ingando kandi ni kamwe mu duce twa Mozambique uriya mutwe wari utakandagiyeho guhera mu mwaka wa 2017.

Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado birakomeje…

Amafoto y’intwaro RDF yavumbuye aho zari zihishwe:

Amasasu y’izi mbunda yari agifungiye mu masanduku yayo
Imbunda zimwe zigaragara ko zishaje
Ariko hari n’ibisasu bikiri bizima

 

Muri izo mbunda harimo iza AK 47

Amafoto: Akazi Kabajyanye Bakageze Kure

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version