Ubuzima Bw’Umugore Wa Theo Bosebabireba Bugeze Aharindimuka

Bosebabireba(Iyi foto yafashwe ikuwe muri Video kuri YouTube)

Ubuzima bw’umugore w’icyamamare Théo Bosebabireba bugeze ahabi kubera kurwara impyiko. Aho mu bitaro ari gukorerwa ubuvuzi bwo kuyungurura impyiko bita dialyse. Umugore wa Bosebabireba yitwa Mushimiyimana Marie Chantal, bakaba barabyaranye abana barindwi.

Kuyungurura impyiko ni ubuvuzi buhenze kuko buri nshuro bikozwe byishyurwa atari munsi ya Frw 150,000, kandi biba bigomba gukorwa inshuro zirenze eshatu mu kwezi.

Ikigoye ku mugore wa Bosebabireba ni uko impyiko zombi zarangije kwangirika kandi amezi ane amaze mu bitaro yabatwaye amafaranga menshi.

Uyu muhanzi yabwiye kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko igisigaye ku mugore we ari uko impyiko ze zisimbuzwa.

- Kwmamaza -

Indi ngorane afite ni iy’uko umugore we arwariye kure y’aho Bosebabireba atuye( aho ni ku Gisozi mu Karere ka Gasabo) bityo kumwitaho no kwita ku bana bikaba ingorane zikomeye.

Uyu mugabo ni umuhanzi uri mu bamamaye kurusha abandi mu kuririmba izihimbaza Imana.

Uretse indirimbo Bosebabireba yitiriwe, yamenyekanye no mu yitwa ‘Kubita Utababarira, ‘Ikiza urubwa’ n’izindi.

Bosebabireba ni umugabo wavutse mu mwaka wa 1981, amazina ye ni Théogène Uwiringiyimana.

Bivugwa ko yatangiye umuziki ari mu mashuri abanza ariko aza kuzamura urwego rwe ageze muyisumbuye.

Indirimbo ye ya mbere ni iyo yise Niba Imana Ari Iyo Kwizerwa, ikurikirwa n’indi yise Ni iki Kugutera Ubwoba, iyo ikaba yarasohotse  kuri Alubumu yise Bose Babireba yamwitiriwe mu mwaka wa 2007 ubwo yasohokaga igakundwa cyane.

Umuziki we muri icyo gihe waramamaye cyane ugera muri Uganda, mu Burundi, Tanzania na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Muri Afurika y’Uburasirazuba, uwo wavuga ko bari bari ku rwego rumwe ni Rose Muhando, Umunya Kenyakazi nawe wamamaye cyane muri iyo myaka.

Abantu bibuka ko hari indirimbo yakoranye n’umuraperi Amag The Black yiswe Ingoma Yawe Niyogere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version