Perezida Paul Kagame yasabye ko ubwenge buhangano (AI) butezwa imbere mu buryo butuma inyungu zabwo zigera ku bantu bose.
Avuga ko buri wese agomba kugira uruhare mu gufata ibyemezo bigena uko iri koranabuhanga rizakoreshwa mu gihe kiri imbere.
Ibi yabigarutseho mu nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ya Komisiyo Mpuzamahanga yiswe AI for Good, igamije kureba uko ubwenge buhangano bwakoreshwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwihutisha iterambere ry’ubukungu ku Isi.
Perezida Kagame, uri mu bayobozi b’iyi Komisiyo, yitabiriye iyi nama yitabiriwe kandi na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze ikigo cya Salesforce, Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU), akaba na Visi-Perezida w’iyi Komisiyo, hamwe n’abandi bayigize.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo ubwenge buhangano bugire uruhare mu iterambere rirambye, hakenewe ubufatanye n’uruhare rw’abantu batandukanye mu kugena icyerekezo cyabwo.
Ati: “Inyungu z’ubwenge buhangano zizakomeza kwiyongera niba twese tugira ijambo mu kugena ejo hazaza h’iri koranabuhanga rishya. Inshingano yacu nka Komisiyo ni ugukomeza kwibaza ibibazo bifatika, no kwiyemeza gukoresha igihe cyacu, ubumenyi n’ubushobozi dufite mu gushaka ibisubizo bifatika.”
Iyi nama yanarebeye hamwe aho ibikorwa bya Komisiyo bigeze, inaganira ku ntambwe zikurikiraho mu gushimangira ko ubwenge buhangano butanga inyungu zisangiwe, haba mu bukungu no mu mibereho y’abaturage bo hirya no hino ku Isi.
Ibi bigaragaza ko ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ridakwiye kugarukira ku iterambere ry’ikoranabuhanga gusa, ahubwo rikwiye no kwita ku buryo bufasha abaturage bose kungukirwa na byo.
U Rwanda ruherutse gushinga ikigo cyo guteza imbere ubwenge buhangano.
Ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubuzima biri mu nkingi u Rwanda rushaka gukoreshamo ubwenge buhangano.

