Uganda: Abasirikare Bari Barahejeje Bobi Wine Iwe Bahavuye

Ingabo za Uganda zari zimaze iminsi 11 zikambitse ku rugo rwa Hon Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine Zategetswe gutangira kuhava. Umunyamategeko we witwa George Musisi yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko Bobi Wine afite ikizere ko abasirikare bose bari bakambitse iwe bari burare bahavuye.

Icyemezo cyo kuvana abasirikare mu nkengero z’urugo rwa Bobi Wine cyafashwe nyuma y’Itegeko ryatanzwe n’Urukiko rukuru rwa Uganda, hari ejo hashize tariki 25, Mutarama, 2021.

Umucamanza witwa Michael Elubu yavuze ko Leta igomba gutegeka ingabo zayo zikava mu birindiro zari zarashinze ku rugo rwa Bobi Wine hanyuma haba hari icyo Leta imurega ikazakigeza mu rukiko aho kumufungira iwe.

Bobi Wine yari ahanganye bikomeye na Perezida Museveni mu matora aheruka.

- Advertisement -

Ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka byatangaje ko Yoweri Museveni ari we watowe nka Perezida, akaba agiye kongera kuyobora Uganda kuri Manda ya Gatandatu.

Azayirangiza ayoboye Uganda imyaka 40.

Wine ariko yavuze ko atemera ibyayavuyemo, avuga ko bamwibye amajwi.

Agomba kuba yagejeje ikirego cye mu Nkiko bitarenze tariki 02, Gashyantare, 2021, nk’uko Musisi abivuga.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishimiye icyemezo cy’Urukiko rukuru cyo kurekura Bobi Wine.

Ambasade yazo i Kampala yanditse kuri Twitter iti: “ Ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza ni ingenzi kandi abantu bagomba kwishyira bakizana bakajya kandi bakava aho bashaka.”

Tariki 18, Mutarama, 2021 Ambasaderi wa USA muri Uganda witwa Natalie E. Brown yabujijwe gusura Bobi Wine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version