Mu mahanga
Uganda: Abaturage Baje Gutora Ariko Kwirinda COVID-19 Biragoye

Amafoto atangwa n’abanyamakuru bari i Kampala arerekana abaturage bagiye ku biro by’amatora gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite batonze imirongo miremire, bageranya cyane k’uburyo kwirinda COVID-19 binyuze mu guhana intera bidashoboka.
Hari bamwe batambaye udupfukamunwa, abandi batwambaye nabi kandi bahagaze begeranye.
Perezida Museveni aherutse kuvuga ko ubwo yiyamamazaga yazengurutse igihugu cyose kandi abaturage baje kumva imigabo n’imigambi ye babaga bari mu mimerere itatuba banduzanya kiriya cyorezo.
Yanenze abandi bakandida batakurikije amabwiriza y’inzego z’ubuzima ngo babuze abayoboke babo kwegerana cyane kugira ngo batanduzanya COVID-19.
Bisa n’aho yashakaga kuvuga Hon Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.
Abayoboke be biganjemo urubyiruko kandi nibo bigeze kuvugwaho ko batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ndetse icyo gihe Polisi yavuze ko igomba gukora uko ishoboye bakayubahiriza uko byagenda kose.
Bobi Wine yabwiye Citizen TV ko amakuru yahawe n’indorerezi ndetse n’aho yagiye aca yerekana ko hari ibiro by’amatora bitafunguriye igihe, ahandi impapuro z’itora zirabura.
Yanenze Leta yakuyeho murandasi, abaturage bakaba bari mu bwigunge.

Kwirinda COVID-19 ugiye mu matora biragoye

Mu gipangu abaturage barabyigana

Intera ya metero iragoye
-
Imyidagaduro2 days ago
Kimenyi Yves Yambitse Impeta Miss Muyango
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
Nyamagabe: Umupfakazi Wa Jenoside Yishwe Akaswe Ijosi
-
Mu mahanga17 hours ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Politiki3 days ago
Umugore Wa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe Muri RDC Yavuze Ko Yagambaniwe
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda1 day ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Politiki1 day ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Ubukungu2 days ago
Ibyo Perezida Kagame Yiyemeje Ubwo Yinjiraga Muri Giants Club