Uganda Igiye Gukora Ibarura Rusange Ry’Abaturage N’Imiturire

Ikigo cya Uganda gishinzwe ibarurishamibare, Uganda Bureau of Statistics, kivuga ko mu mpeshyi ya 2024 kizakora ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire.

Hagati aho muri Mata, 2024, hateganyijwe ijoro ry’icyitegererezo mu ibarura aho abaturage bose basabwe kuzarara mu ngo zabo kugira ngo haboneke umubare utanga isura rusange y’uko abaturage bangana.

Imibare y’agateganyo ivuga ko abantu 47,729,952 ari bo batuye Uganda.

Ibarura ry’umwaka utaha, ryagombye kuba ryarabaye mu mwaka wa 2023 muri Kanama ariko bitinzwa n’ubukererwe bwabaye mu gutanga amasoko y’ibigo bizahatanira kubona no gusaraganya ibikoresho bizakenerwa muri ririya barura rusange.

- Advertisement -

Miliyari Shs 130 nizo zateganyirijwe kuzakoreshwa muri ririya barura nk’uko Minisitiri w’ikoranabuhanga n’ibikorerwa mu gihugu( ICT and National Guidance) witwa Dr. Chris Baryomunsi

Iri barura rizaba ari irya gatandatu Uganda ikoze kuva yabona ubwigenge.

Uganda ivuga ko abayituye nibamenyekana bose hakamenyekana n’aho batuye n’uko batuye bizafasha  mu ishyirwa mu bikorwa bya gahunda Guverinoma ya Uganda yihaye yitwaa National Development Plan, NDP.

Abantu 120,000 nibo bazakora muri iri barura rusange, rizaba mu mpeshyi ya 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version