Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Abanyamahanga biga muri Kaminuza ya mbere muri Amerika yitwa Harvard University bagejeje ikirego mu nkiko barega ubutegetsi bwa Donald Trump kubera icyemezo bwafashe cy’uko iyo Kaminuza ikwiye gushaka ahandi ibohereza kandi ko nta munyamahanga ikwiye kongera kwakira.

Ubutegetsi bwa Donald Trump bwanzuye ko Kaminuza ya Harvard itazongera kwakira abo banyeshuri kuko babyitwaza bakabiba urwango ku Bayahudi bigana.

Ikirego abanyeshuri b’iyo Kaminuza batanze kivuga ko ibyo ubutegetsi bwa Amerika bwakoze bidakwiye kandi bihabanye n’amategeko.

Ibiro bya Trump bivuga ko iriya Kaminuza ntacyo yakoze ngo ikumire ivangura n’ihohoterwa rikorerwa Abayahudi kandi ngo ntiyahinduye ibyo igendereho mu kwakira abayigana.

- Kwmamaza -

Ibi ariko ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bubihakana bwivuye inyuma.

BBC ivuga ko icyemezo cya Amerika cyo kuvana bariya banyeshuri muri Harvard cyahungabanyije benshi, gituma ubuyobozi bwayo butanga ikirego.

Abanyeshuri 6,800 b’abanyamahanga nibo biga muri iyo Kaminuza bakaba 27% by’abahiga bose.

Perezida wa Kaminuza ya Harvard witwa Alan Garber yavuze ko ibyo Trump n’ubuyobozi bwe bakoze bidahuje n’amategeko asanzwe kandi ko kwemeza ikintu kidashingiye ku itegeko bidakwiye.

Yanditse ati: ” Ibyo ubutegetsi buri gukora bigize uruhererekane rw’ibyo bushaka ko dukora ngo tureke kugira ubwigenge bwacu nka Kaminuza bwaba ubwo gutegura integanyanyigisho, ubwo gushyiraho ibyiciro by’amasomo yacu no kugena abaza kwiga muri Kaminuza yacu”.

Ubutegetsi bwa Trump kandi bushinjwa kubangamira izindi Kaminuza zikomeye muri Amerika.

Imwe muri zo ni Columbia University ikorera muri Leta ya New York.

Muri Mata, 2025, Ibiro bya Trump byanzuye ko amafaranga y’umusoro Harvard yari yarasonewe iwushyiriweho, ko izajya iwusora.

Ni umusoro ungana na Miliyari $2.2.

Icyemezo cya Trump kizagira ingaruka ku banyeshuri benshi bigaga cyangwa bashakaga kuziga muri Kaminuza ya Harvard.

Kaminuza za Amerika zirebwa n’ibyemezo bya Trump ni izigaragaramo abantu bagaragaza ko bashyigikiye Palestine.

Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ibibera imbere mu gihugu witwa Kristi Noem niwe watangaje icyemezo cy’ubutegetsi cya Donald Trump.

Kaminuza ya Harvard yashinzwe Tariki 28, Ukwakira, 1636, ikaba ari yo ya mbere yashinzwe muri Amerika.

Bivugwa ko yitiriwe umukire witwa John Harvard wari umukire wize wakundaga ibitabo, akaba yarayihaye inzu za mbere yakoreyemo zirimo n’inzu y’ibitabo yari irimo ibitabo 400.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version