Museveni Yahinduye Visi Perezida, Minisitiri w’Intebe N’Umugaba W’Ingabo

Muri 2015 ubwo Museveni yari Umuhuza mu bibazo bya Politiki y'u Burundi

Perezida Yoweri Museveni yashyizeho Guverinoma nshya, ahereye kuri Jessica Alupo wagizwe Visi Perezida, asimbuye Edward Ssekandi wari usoje manda ebyiri. Ni nyuma y’uko aheruka kurahirira manda ya gatandatu nka Perezida wa Uganda.

Jessica Alupo wagizwe Visi Perezida yahoze ari Minisitiri w’Uburezi.

Guverinoma yashyizweho igizwe n’abantu 32 uhereye kuri visi perezida ukagera ku baminisitiri, n’abanyamabanga ba Leta 50. Harimo n’abajyanama bakuru batanu.

Minisitiri w’Intebe yagizwe Robinah Nabbanja asimbura Dr Ruhakana Rugunda. Dr Rugunda yagizwe intumwa idasanzwe ya Museveni mu bikorwa byihariye.

- Advertisement -

Ni mu gihe Maj Gen Jim Muhwezi uri mu basirikare barwanye urugamba rwo kubohora Uganda, yagizwe Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Umutekano.

Rebecca Kadaga wahoze ayobora Inteko ishinga amategeko, yagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije wa mbere, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ni mu gihe Gen Jeje Odong wari usanzwe ari Minisitiri w’umutekano mu gihugu yasimbuye Sam Kutesa ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Odong we yasimbuwe na Kahinda Otafire wari usanzwe ari Minisitiri w’Ubutabera. Ni mu gihe Gen. David Muhoozi wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yagizwe umunyamabaganga wa Leta muri  iyo minisiteri. Ntabwo hatangajwe uwamusimbuye.

Mu bagumanye imyanya yabo harimo Minisitiri w’Uburezi na Siporo, Janet Museveni, Minisitiri w’Imari n’igenagambi Matia Kasaija, Minisitiri w’Ibikorwaremezo Gen. Katumba Wamala na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Jane Aceng.

Mu zindi mpinduka, Kasule Lumumba usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka NRM yagizwe Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe ibikorwa rusange. Mu ishyaka yasimbuwe na Richard Todwong.

Gen Elly Tumwiine yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida mu bijyanye n’umutekano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version