Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko gahunda Guverinoma ayoboye yafashe mu myaka yatambutse zatumye ubuzima bwa benshi mu Banyarwanda buba bwiza byisumbuyeho. Yemera ariko ko hakiri urugendo…
Mu myaka irindwi, Ngirente avuga ko ubukene bwagabanutse ku rwego rwiza kuko bwari kuri 39% ubu bukaba buri kuri 27%.
Muri icyo gihe, Abanyarwanda bangana na Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene ndetse abari bari mu bukabije bakuru kuri 11% bagera hafi kuri 5%.
Iyo mibare kandi irakomeye kuko, nkuko Ngirente abivuga, ari yo ibindi byose byashingiyeho.
Ati: “Ibi rero biradufasha no gusubiza ibibazo byakunze kugarukwaho n’abanyamakuru ndetse n’abandi bantu babizaga, bavuga bati izamuka ry’ubukungu ryakomeje kuba hejuru cyane kuva mu myaka hafi icumi ishize, aho ryagiye riba hafi 7% by’Umusaruro mbumbe, ariko abantu bakibaza uko tubihuza n’ubuzima bw’Abanyarwanda”.
Kubera ko ubukungu bw’u Rwanda bufite aho buhurira n’ubw’ahandi ku isi, Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko bwakomeje guhuza n’uko ibintu byabaga byifashe n’ahandi ariko muri byose bugakora uko bushoboye ntibutembagare.
Mu kuzamura imibereho y’abaturage ikaba myiza, Ngirente avuga ko Leta yubakira umuturage ubushobozi bwamara kuzamuka bugeze aho bufatika, ikamucutsa, igafasha abandi bakiri hasi.
Kugeza ubu, Ngirente yemeza ko 27% by’Abanyarwanda ari bo bakiri mu bukene, akemeza ko nabo bazabuvamo gahoro gahoro.
Mu gusobanura uko ibintu byifashe ku isi n’isano bifitanye n’ubukungu bw’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) muri Mata, 2025, cyerekanye ko mu mwaka wa 2024 izamuka ry’ubukungu bw’Isi ryagumye ku mpuzandengo ya 3,3% ryariho mu mwaka wa 2023.
Iki kigega giteganya ko ubukungu bw’Isi buziyongera ku mpuzandengo ya 2,8% muri uyu mwaka wa 2025 na 3% mu mwaka wa 2026.
Mu bihugu byateye imbere, umusaruro mbumbe wabyo wazamutse ku gipimo cya 1,8% mu mwaka wa 2024, bikaba bteganyijwe ko mu mwaka wa 2025 uzazamuka ku gipimo cya 1,4% na 1,5% mu mwaka wa 2026.
Ku byerekeye ibihugu byihuta cyane mu iterambere n’ibiri gutera imbere mu mwaka wa 2024, ubukungu bwabyo bwazamutse ku kigero cya 4,3%, bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2025 uzazamuka ku gipimo cya 3,7% na 3,9% mu mwaka wa 2026.
Iyo raporo ivuga ko mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara umusaruro mbumbe wabyo wazamutse ku gipimo cya 4% mwaka wa 2024, ubukungu bwabyo bukazazamuka ku gipimo cya 3,8% muri uyu mwaka wa 2025 na na 4,2% mu mwaka wa 2026.
Yerekana ko isoko mpuzamahanga, ibiciro byakomeje gusa nibimanuka biva ku kigero cya 8,7% mu mwaka wa 2022 bigera ku kigero cya 5,7% mu mwaka wa 2024, ariko bikaba biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2025, ibiciro bizakomeza kumanuka bigere kuri 4,2%.
Icyakora muri rusange, iyi mibare igaragaza ko ubukungu bw’Isi buzakomeza gutera imbere ku muvuduko uri hasi ugereranyije n’umwaka ushize, bitewe ahanini n’intambara ziri hirya no hino ku Isi.
Raporo ya Banki y’Isi ku bijyanye n’ubukene yo muri Kamena, 2025 yerekana ko abantu bagera miliyoni 837, bangana na 10,5% by’abatuye Isi bakennye kandi bibiri bya gatatu byabo baba muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Mu gihe ahandi muri rusange icyizere cyo kubaho ari imyaka 73,3%, muri Afurika ho ni 62,3.
Muri rusange, Ngirente avuga ko mu Rwanda ho bakwiye kwishima kuko icyizere cyabo cyo kubaho cyazamutse.
Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, iriya raporo igaragariza ko igipimo cy’ubushomeri ari 5,9% muri rusange naho ku rubyiruko kikaba kuri 8,9%.
Ku byerekeye u Rwanda, kuva mu mwaka wa 2017 kugera mu 2024, ubukungu bwakomeje kuzamuka kuko mu myaka irindwi umusaruro mbumbe wazamutse hafi ku mpuzandengo ya 7% uva kuri miliyari Frw 7.694 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2017/2018 bugera kuri miliyari 18.785 mu mwaka wa 2024.
Inganda, ubuhinzi na serivisi biri mu byabuzamuye ku kigero cya 7%.
Urwego rwa serivisi n’urw’inganda zazamutse ku mpuzandengo ya 8%, naho urw’ubuhinzi ruzamuka ku mpuzandengo ya 4%.
Minisititi w’Intebe ati: “Ubu turishimira ko kubera ingamba Guverinoma yafashe zo kuzahura ubukungu, nk’uko nigeze kuzibagaragariza, zatumye buzahuka ku mpuzandengo ya 9,1%, hagati y’umwaka wa 2021 n’uwa 2024. Iyo ni imibare myiza ariko twashoboraga no gukora ibirenzeho”.
Ku ngingo y’ibiciro mu gihugu, izamuka ryabyo ryagabanyije umurego nk’uko byagaragaye n’ahandi hose ku Isi, kuko ugeza muri Gicurasi 2025, byari kuri 6,9% mu ntego fatizo kandi igihugu cyihaye iyo kuba hagati ya 2%-8%.
Byagize uruhare mu kongerera abaturage ubushobozi bwo guhaha ndetse n’igabanyuka ry’ibiciro by’izindi serivisi harimo ingendo, ubwikorezi n’ibindi.
Ku bijyanye no gucuruzanya n’amahanga, umusaruro w’ibyo rwohereza yo wikubye inshuro zirenga eshatu ugera kuri miliyari $ 3,2 mu gihe agaciro k’ibyo rutumiza kikubye inshuro zirenga ebyiri kagera kuri miliyari $6,7.
Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byazamutse ku gipimo cya 6,9% kingana na miliyon $i 735 mu gihe muri 2023 wari wazamutseho miliyoni $ 354.
Serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere nazo zazamutse ku gipimo cya 44% zinjiza agera kuri miliyoni $ 186 mu mwaka wa 2024 avuye kuri miliyoni $ 130 mu mwaka wa 2017.
Muri rusange, uku kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga, byagiriye akamaro Abanyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange.
Byaguye isoko ry’ibikomoka mu gihugu, bifasha kwaguka kw’ibikorerwa mu Rwanda bitanga akazi ndetse bininjiriza igihugu amadovize ngo kiyakoresheje mu guhaha mu mahanga.
Uko ubukungu bw’Igihugu bwagiye bwaguka.
Hashingiwe ku miterere y’ingengo y’imari kuva mu mwaka wa 2017/2018 kugera mu mwaka wa 2024/2025, ingengo y’imari yikubye hafi inshuro eshatu.
Yiyongereyeho amafaranga agera kuri miliyari Frw zirenga ibihumbi 3,2 avuye kuri miliyari Frw zirenga 2.500 mu mwaka wa 2018/2019 igera kuri miliyari Frw zirenga 5.800 69.
Ingengo y’imari iherutse gutorwa igena ko iy’uyu mwaka ari Miliyari Frw ibihumbi 7 zisaga.
Kuva 2018/2019 kugera 2024/2025, imisoro n’amahoro byikubye
inshuro zirenga ebyiri bivuye kuri miliyari Frw zirenga 1.500 mu mwaka wa 2017 agera kuri miliyari Frw zirenga 3.400.
Muri rusange amafaranga yavuye imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura, uruhare rwayo mu ngengo y’imari rwariyongereye cyane rurenga 80% kikaba ikimenyetso cyiza kuko ibyo nabyo ari ukwigira.
Niko Ngirente abivuga.
Ku bijyanye n’uburyo ingengo y’imari yakoreshejwe, Minisitiri w’Intebe avuga ko hibanzwe ku bikorwa by’ingenzi mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Dr. Edouard Ngirente yavuze ko urebye mu nzego zose z’ubuzima bw’Abanyarwanda habayemo iterambere kandi n’ibiteratunganywa mu buryo bwuzuye, biri mu nzira nziza yo kugerwaho.