Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umubano W’u Rwanda Na Djibouti Ugiye Kwagurwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Umubano W’u Rwanda Na Djibouti Ugiye Kwagurwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 January 2025 6:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Teta Gisa Rwigema hamwe na mugenzi we wo mu bubanyi n'amahanga muri Djibouti( Ifoto@Rwanda Embassy Addis)
SHARE

Abadipolomate b’u Rwanda n’aba Djibouti baraye bahuye barebera hamwe inkingi ibihugu byombi byakongeremo imbaraga mu kuzamura umubano bisanganywe.

Itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda ryari riyobowe na Teta Gisa Rwigemwa ushinzwe ishami rya  Africa Yunze Ubumwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, akaba we n’abo ayoboye bari muri Djibouti.

Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri Djibouti rikorera muri Ethiopia ryasohoye itangazo rireba iby’ibyo biganiro, rivuga ko bigamije ko u Rwanda na Djibouti ‘byateza imbere umubano n’ubufatanye mu ngeri zitandukanye’.

Ubusanzwe Ambasade y’u Rwanda muri Djibouti ikorera muri Ethiopia, ikayoborwa na Ambasaderi Major Gen Charles Karamba.

Ibihugu byombi bisanganywe umubano ushingiye kuri za Ambasade ndetse Perezida Paul Kagame mu mezi make ashize yaganiriye na mugenzi we uyobora Djibouti, Ismail Omar Guelleh,  k’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Djibouti.

Ibihugu byombi bifatanya mu buhinzi, ubukerarugendo, amahugurwa mu byerekeye dipolomasi, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, ikoranabuhanga no mu rwego n’urw’abinjira n’abasohoka.

Mu mwaka wa 2013, Djibouti yahaye u Rwana ubutaka bungana na hegitari 20 ariko mu mwaka wa 2017 iryongera ubundi bungana butyo.

Muri Werurwe 2016, u Rwanda na rwo rwari rwahaye Djibouti ubutaka bungana na hegitari 10 mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Hari mu rugendo Perezida wa Djibouti yakoreye mu Rwanda icyo gihe.

Guverinoma ya Djibouti mu mwaka wa 2021 ibinyujije mu cyambu cyayo gifite mu nshingano gukurikirana iby’inganda kizwi nka DPFZA (Djibouti Ports and Free Zones Authority) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hamwe na Sosiyete ‘Prime Economic Zone’ (PEZ), aza ari amasezerano yo kubyaza umusaruro ubutaka u Rwanda rwahaye iki gihugu.

TAGGED:AmasezeranoDjiboutifeaturedRwigemaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingaruka Gufunga Umupaka W’Uburundi Byagize Ku Bukungu Bw’u Rwanda
Next Article Inkongi Yibasiye Amerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?