Umubare W’Abishwe N’Umutingito Muri Afghanistan Wageze Ku Bantu 920

Umutingito ufite ubukana bwa Richter bungana na 6.1 wajegeje ibice by ‘Afghanistan wica abantu benshi. Kugeza ubu hamaze  kubarurirwa muri 920, abandi benshi  bakameretse ndetse n’ingingo z’imibiri yabo ziravunika.

Uyu mutingito wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, wibasira Umujyi wa Khost urutanye na Pakistan.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’imiterere y’ubutaka kitwa US Geological Survey kivuga ko isangano ry’amahindure yateye uriya mutingito ryatangiriye muri Kilometero 51 mu bujyakuzimu

Ingaruka zawo zageze mu ntera ya Kilometero 44 kure y’Umujyi wibasiwe cyane ari wo Khost.

- Advertisement -

Bivugwa ko imbaraga zawo zajegeje inzu nyinshi k’uburyo abantu miliyoni 119 bawumvise kandi kumva umutingito bivuze gukuka umutima.

Ibiro ntaramakuru by’iki gihugu byitwa Bakhtar bivuga ko abantu 255 ari bob amaze guhitanwa nawo.

Afghanistan

Hari n’abandi kajugujugu zajyanye kwa muganga.

Ahandi hantu ku isi haherutse kwibasirwa n’umutingito ni muri Haïti.

Hari muri Kanama, 2021 ubwo umutingito ukomeye wari ufite igipimo cya Richter cya 7.2 wahitanaga abantu 1,941 abandi 9,900 bagakomeretse hagasenyuka inzu 60,000.

Igice kinini cyangirijwe nawo ni ikiri mu Murwa mukuru Port-au-Prince.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version