Umucamanza Wanze Ko Bagosora Arekurwa Afitiye Ubutumwa Abarokotse

Ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda by’umwihariko n’abatuye isi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umucamanza mukuru mu rwego rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Bwana Carmel Aigus yavuze ko guhakana Jenoside ukoresheje imbugankoranyambaga bitasiba ibihamya byayo bigaragarira mu nzibutso.

Icyo gihe Aigus yari yitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye kuri video wari wateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi wayobowe na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.

Carmel Aigus yavuze ko kuba yigatanyije n’abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi, kandi ko atazatezuka kuburanisha abakurikiranyweho uruhare muri yo.

Yashimiye Ambasaderi Nduhungirehe n’Ambasade ayoboye mu Buholandi kuba baramutumiye ngo  agire icyo avuga ku munsi isi izirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Kuri we ngo n’ubwo COVID-19 ituma abantu batagihura, ariko ntibabura kugira uburyo bahura hakoreshejwe ikoranabuhanga bakibuka  abana, abagore, abagabo n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Carmel Agius ati: “ Aho ndi hano mu Buholandi nagira ngo menyeshe Abanyarwanda ko ubwonko bwanjye n’umutima wanjye biri kumwe na mwe. Ikindi kandi mbizeza ni uko abasigaye batarafatwa ngo baburanishwe kubera ibyaha bakoze, bazakomeza gushakishwa bakazashyikirizwa ubutabera igihe kigeze.”

Avuga ko abantu bagomba kumenya ko abahakana Jenoside batazabura kubikora kandi ko atari bishya.

Ati: “ Ibihamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye nibyo bivuga kurusha ibinyoma.Ibinyoma byandikwa ku mbuga nkoranyambaga ntibizasiba ukuri kwandikishijwe amaraso y’abazije Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Bwana Carmel Aigus yavuze ko ubuhamya bwatanzwe ku manza zitaraburanishwa ngo zirangizwe, ubu bwashyizwe mu Kinyarwanda kugira ngo bwumvwe na benshi kandi buzafashe no mu bushakashatsi buzaba mu gihe kiri imbere.

Yarangije ijambo rye asaba Abanyarwanda gukomera mu gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aherutse kwanga kurekura Bagosora…

Théoneste Bagosora ufungiwe muri Mali aherutse kwangirwa  kurekurwa atarangije igihano cye cy’igifungo cy’imyaka 35. Umucamanza  Carmel Agius niwe watangaje ko Bagosora agomba gukomeza gufungwa akarangiza igifungo cy’imyaka 35 yakatiwe kubera guhamwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere yari yarakatiwe gufungwa burundu, ariko igihano cye kiza kugabanywa ategekwa gufungwa imyaka 35. Icyo gihe hari muri 2011.

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda nirwo rwamuhamije biriya byaha ruramukatira.

Igihano yahawe n’umucamanza Carmel Agius azakirangiza afite imyaka 89 y’amavuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version