Umugaba W’Ingabo Z’u Rwanda Avuga Ko Uburyo Bugezweho Bwo Gutwara Abasirikare N’Ibikoresho Ari Ngombwa

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura avuga ko ari ngombwa ko ingabo z’ibihugu by’Afurika muri rusange n’iz’u Rwanda by’umwihariko zigira ibikoresho bigezweho byo gutwara abasirikare n’ibikoresho byabo aho bibaye ngombwa ko boherezwa.

Yabivuze ubwo yarangizaga Inama ikomeye yahuje abagaba b’ingabo zirwanire mu kirere mu bihugu by’Afurika zifatanyije n’iz’Amerika zikorera muri Afurika.

Iriya nama yari imaze iminsi micye ibera muri Kigali Convention Center.

Ubwo yavugaga ijambo ryo kuyirangiza, General Jean Bosco Kazura yavuze ko ingabo zigomba guhabwa uburyo bwo gutwara abasirikare n’ibikoresho bigezweho kandi bihagije kugira ngo aho ingabo zoherejwe zihagere bitazigoye kandi zidatinze.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Ubusanzwe ibikorwa bya gisirikare haba muri Afurika cyangwa ahandi biba bishingiye k’ugutwara ingabo n’ibikoresho. Ni ngombwa ko ibihugu byacu bigira uburyo buhamye bwo gukora aka kazi kandi bujyanye n’igihe.”

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yashimye abagaba b’ingabo bitabiriye iriya nama kandi avuga ko afite yizeye ko ubunararibonye abayitabiriye basangijwe na bagenzi babo buzafasha mu mikoranire igamije kuzamura imikorere y’ingabo zirwanira mu kirere z’Afurika  muri rusange.

Ubwo yatangizaga iriya nama Perezida Kagame mu ntangiriro z’iki Cyumweru,  yasabye Ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika kurushaho kubaka ubufatanye bugamije guhangana n’ibibazo by’umutekano, kubera ko iterambere ritaboneka udahari.

Ni inama yari igamije kungurana ibitekerezo ku bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere, by’umwihariko ikazibanda ku bwikorezi bw’abantu n’ibintu muri Afurika, Strategic Airlift.

Yateguwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere zikorera mu Burayi n’izikorera muri Afurika (USAFE-AFAFRICA).

Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Center
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version