Intumwa Ya Museveni Iheruka Mu Rwanda Yashimye Akazi Kakozwe Na Gen Kainerugaba

Ambasaderi Adonia Ayebare usanzwe ahagarariye Uganda muri UN akaba aherutse kuza mu Rwanda kuganira na Perezida Kagame, yahuye na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba ari Umuhungu wa Perezida Museveni nawe uherutse guhura na Perezida Kagame.

Kuri rukuta rwe rwa Twitter Ambasaderi Adonia Kainerugaba yanditse ko guhura na Kainerugaba byamushimishije ndetse  yishimira ko yaganiriye nawe akagira icyo amwigiraho.

Ati: “ Wakoze kunyakira neza Gen Kainerugaba kandi byari iby’agaciro kuba twaganiriye nkungukira ku bwenge bwawe.”

Yarangije ubutumwa amwizeza ko bazakomeza gukorana.

- Advertisement -

Ubwo Ayabare yasuraga u Rwanda, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje uguhura kwabo ntiyigeze ivuga ingingo zari zikubiye muri ubwo butumwa, ariko ku mbuga nkoranyambaga bwakiriwe neza na benshi.

Ku ruhande rumwe, iyi ntumwa yafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cyo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi wari umaze igihe kinini umeze nabi.

Kubera uyu mubano utari umeze neza, u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda.

Nyuma ariko mu buryo busa n’ubutari bwitezwe na benshi, Uganda n’u Rwanda byatangiye guhembera umubano mwiza kandi biri gutanga umusaruro.

Bidatinze Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa Perezida Yoweli Museveni ndetse akamubera n’umujyanama mu bya gisirikare nawe yasuye u Rwanda.

Nyuma y’urugendo rwe yahuriyemo na Perezida Kagame, ntibyatinze Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko ku wa Mbere taliki 31, Mutarama, 2022 umupaka wa Gatuna uzafungurwa.

Ni inkuru nziza ku baturage b’u Rwanda n’aba Uganda kuko buri ruhande rwari rukumbuye guhahirana no gusura abavandimwe baba ku rundi ruhande.

Ubuyobozi bwa Uganda bwakiriye neza iki cyemezo ndetse n’Umunyamabanga w’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba Dr Peter Mathuki nawe yatangaje ko ubuyobozi bw’uyu muryango bwishimiye ko u Rwanda rwafunguye uriya mupaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version