Umuganda Rusange Wagarutse

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kuri uyu  wa Gatandatu tariki 13, Ugushyingo, 2021 mu midugudu yose hateganyijwe Umuganda Rusange. Gusa ngo hari site zihariye zizakorerwamo umuganda ku rwego rwa buri Karere muri dutatu tugize uyu Mujyi.

Uriya muganda rusange uzakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije, REMA.

Ku rukuta rwa Twitter rw’Umujyi wa Kigali handitse ko ubuyobozi bwawo bwatoranyije ahantu hihariye( sites) muri buri Karere hazakorerwa uriya muganda mu buryo bw’umwihariko.

Mu Karere ka Gasabo uriya muganda uzabera muri Nyagatovu munsi y’Irimbi, aha ni mu Murenge wa Kimironko.

- Kwmamaza -

Mu Karere ka Kicukiro, uriya muganda rusange uzabera mu Murenge wa Niboye ahitwa Sahara mu gihe muri Nyarugenge bizabera Nyabugogo ahitwa ku Ndagara.

Ubwo COVID-19 yadukaga mu Rwanda, ibikorwa byose bihuza abantu harimo n’Umuganda Rusange byarahagaritswe.

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ko abaturage bahura bakanduzanya kiriya cyorezo.

Kubera ko abantu benshi mu Mujyi wa Kigali bakingiwe icyorezo COVID-19 kandi Guverinoma ikaba yaroroheje ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo, birumvikana ko no gukora Umuganda Rusange bishoboka.

Umuganda Rusange wagarutse

Video ikubiyemo ubutumwa bw’Umujyi wa Kigali na REMA ivuga ko uriya muganda uzabanza gukorerwa mu Mujyi wa Kigali ariko ko n’ahandi batangira kuwitegura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version