Umuhungu Wa Faustin Twagiramungu Yapfuye

Rodolphe Shimwe Twagiramungu umwe mu bana na Faustin Twagiramungu yapfuye afite imyaka 34 y’amavuko.

Yari umuririmbi ukizamuka, bikaba bivugwa ko yari yajyanye na bagenzi be kubyina.

IGIHE cyandistse ko inzego z’ubuzima na Polisi bigishakisha kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Amakuru avuga ko uyu muhungu wa Twagiramungu yari yajyanye na bagenzi be kubyina

- Advertisement -

Yari umuhungu wa Faustin Twagiramungu, umwe mu banyapolitiki bazwi cyane mu Rwanda rwo hambere.

Akomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ahitwa i Mushaka, ubu hakora ku Mirenge ya Nzahaha na Rwimbogo mu Karere ka Rusizi.

Yavutse mu mwaka wa 1945.

Muri 2003 ari mu biyamamarije kuyobora u Rwanda ariko aratsindwa.

Icyo gihe yabonye amanota 3.62%.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version