Yiyise Umupolisikazi Yaka Ruswa Majyambere Silas

Umugore wo mu Karere ka Kayonza aherutse gufatwa akurikiranyweho kwiyita umupolisi akaka ruswa ya miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani na mirongo itatu (2,830,000 Frw) umugabo witwa Majyambere Silas.

Yamubwiraga ko azamuha uruhushya rwo gutwara imodoka rwa burundu.

Uyu mugore w’imyaka 35 yafatiwe mu Murenge wa Gahini, Akagari ka Urugarama, Umudugudu wa Videwo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana avuga koi fatwa ry’uriya mugore ryatewe n’amakuru yatanzwe n’abaturage.

- Advertisement -

SP Hamduni  ati: “ Uyu…acyekwaho kuba yariyitaga Umu Ofisiye mukuru muri Polisi y’u Rwanda kugeza ubwo yaje kwizerwa n’umuturage nyuma yo kumureshya ko azamufasha kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.”

Avuga ko buriya butekamutwe mu Ukwakira 2021.

Icyo gihe yamwakaga uruhushya rwe rw’agateganyo n’indangamuntu n’amafaranga ibihumbi 600 hanyuma hashize ukwezi amusaba andi miliyoni 1.5.

Yamubwiraga ko ari ayo kongeresha agaciro uruhushya rw’agateganyo rwari rwararangiye.

Ntibyarangiriye aho kuko na nyuma y’aho ngo yamusabye andi ibihumbi 730 avuga ko ari ayo gutanga kugira ngo uruhushya ruboneke.

SP Twizeyimana yongeyeho ko kuva ubwo uwo umuturage atongeye kumuca iryera ndetse ngo niyo yamuhamagaraga ntiyafataga telefoni kugeza ku Cyumweru ubwo yamurabutswe mu gasanteri ka Videwo.

Uyu mugore ngo yahise yiruka arihisha, abamubonye bahise batanga amakuru Polisi iza gushakishwa arafatwa.

SP Twizeyimana yasabye abishora mu byaha by’ubwambuzi gukura amaboko mu mufuka bagakora.

Uriya mugore yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Rukara kugira ngo hakomeze iperereza.

Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

Ingingo ya 281 y’iri tegeko iteganya ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version