Umukozi Wo Mu Rugo Aravugwaho Kwiba Umwana

Mu Mudugudu wa Gatongati mu Kagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza hafatiwe umukobwa wakoraga akazi ko mu rugo ukekwaho kwiba umwana w’umuhungu w’aho yakoreraga.

Uwo mukobwa uvugwaho ubwo bujura budasanzwe asanganywe imyaka 16 y’amavuko, akaba yafatanywe umwana w’umwaka umwe n’amezi icumi nk’uko bagenzi bacu ba UMUSEKE babyemeza.

Yahengereye Nyina w’umwana adahari yamumusigiye undi aramujyana.

Akimara kwiba umwana  yahise amuzana mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Mututu mu mudugudu wa Gatongati kubera ko ariho nyina w’uriya mukozi acumbitse.

- Advertisement -

Uwo mwana yabanaga n’iwabo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara.

Nyina w’umwana yaramurangishije aza kumubona, RIB ifunga uriya mukozi  ariko ubwo iyi nkuru yandikwaga, yari ataratangaza impamvu yamuteye kwiba uwo mwana.

Uyu mukobwa aravugwaho kwiba umwana w’umwaka umwe n’igice.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version